00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cameroun: Abakinnyi 44 bakurikiranyweho kubeshya imyaka

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 July 2022 saa 10:02
Yasuwe :

Abakinnyi b’umupira w’amaguru 44 barimo n’abakina mu cyiciro cya mbere muri Cameroun bakurikiranyweho gukora amanyanga yo kubeshya imyaka cyangwa umwirondoro wabo.

Hashingiwe ku ngingo ya 67 y’itegeko rigenga imyitwarire ry’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun, FECAFOOT, Umuyobozi ushinzwe iperereza mu kanama nkemurampaka, Salatou Baba, yasohoye itangazo rigaragaza ko bamwe mu bakinnyi bigaragara ko bakoze amanyanga mu kubeshya imyaka yabo ibintu bishobora no gutuma bahagarikwa nibura amezi atandatu mu mupira w’amaguru.

Aba bakinnyi biganjemo abakina mu byiciro bitandukanye bya shampiyona mu mupira w’amaguru muri iki gihugu.

Abo bakinnyi uko ari 44 bahamagajwe kwitaba akanama nkemurampaka kugira ngo gasuzume imiterere y’ibyo bakurikiranweho mu biganiro bigomba kubera mu muhezo byanatangijwe kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022 bikazagera ku wa 8 Nyakanga uyu mwaka.

Ubwo Federasiyo yahamagazaga urutonde rw’abakinnyi 44 bakekwaho kubeshya umwirondoro wabo, abayobozi b’amakipe bakinira nabo batumiwe mu rwego rwo kugira ngo bamenye ibijya mbere ku bakinnyi babo basanzwe bakoresha mu marushanwa atandukanye.

Ibaruwa yakomeje igira iti “Impande zose bireba zisabwa kuhaboneka zunganiwe cyangwa zitunganiwe mu kumva ubwiregure bwabo. Mu gihe baramuka batitabiriye ubutumire akanama nkemurampaka kazashyira mu bikorwa ibiteganywa n’itegeko.”

Kubeshya amazina cyangwa imyaka si ibintu bishya ku bakinnyi by’umwihariko muri Cameroun kuko no mu 2016 Abanya-Cameroun 14 bahagaritswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu ubwo haburaga iminsi mike ngo imikino y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cy’abatarengeje imyaka 17 itangire.

Icyo gihe byasabye kwifashisha imashini izwi nka MRI kugira ngo hamenyekane imyaka yabo nyakuri.

Abakinnyi 44 muri Cameroun bakurikiranweho kubeshya imyaka yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages