Kuva mu 1957 igikombe cy’Afurika (CAN) gikinwe bwa mbere kikabera muri Sudani kikegukanwa na Misiri, imyaka 60 irashize iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi yose aba kuri uyu mugabane mu mupira w’amaguru rishimisha abawutuye, rifasha mu kunga ubumwe no kugaragaza impano z’Abanyafurika muri ruhago ku ruhando rw’Isi.
CAN yatangiye yitabirwa n’ibihugu bine gusa, kuri ubu ibigera kuri 16 biratangira guhatanira igikombe kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2017 mu mukino ufungura ugomba guhuza Gabon na Guinea-Bissau saa 18:00 nyuma Burkina Faso ikesurana na Cameroon saa 21:00.
Ku Banyarwanda, Amavubi ntiyabashije kubona itike yo kwitabira iri rushanwa ndetse mu nshuro 30 yarigezemo rimwe muri 2004 ariko kimwe n’abandi bakunzi ba ruhago hirya no hino ku Isi ni umwanya wo kwirebera abakinnyi bihangange bakina mu mashampiyona akomeye ku Isi barwanira ishyaka ibihugu byabo muri CAN 2017.
Abakinnyi bitezwe cayne barimo nka umunya-Gabon Pierre-Emerick Aubameyang usanzwe akinira Borussia Dortmund mu Budage, Abanya- Algeria Riyad Mahrez na Islam Slimani ba Leicester City mu Bwongereza, Umunya-Senegal Sadio Mane wa Liverpool, Umunya-Misiri Mohamed Salah wa AS Roma mu Butaliyani, Umunya-Ghana Andre Ayew wa West Ham n’abandi.
Muri iri rushanwa rizasozwa tariki 5 Gashyantare igihugu gifite amateka kitabonye itike yo kuryitanira ni Nigeria imaze kuryegukana inshuro eshatu dore ko irushwa iki gikombe na Misiri igifite karindwi hamwe na Ghana na Cameroun zigifite kane.
Imikino izabera mu Mijyi ine harimo umurwa mukuru Libreville uzakira itsinda rya A ririmo Gabon, Burkina Faso, Cameroun na Guinea Bissau.
Umujyi wa Franceville uzakinirwamo n’itsinda B ririmo Algeria, Tunisia, Senegal na Zimbabwe.
Muri Oyem hazabera imikino y’itsinda C rya Cite d’Ivoire, DR Congo, Maroc na Togo mu gihe Port Gentil izakira itsinda D rya Ghana, Mali, Misiri na Uganda.







Ibitekerezo 0