00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAN 2017: Sénégal yihanije Tunisia, Riyad Mahrez arokora Algeria imbere ya Zimbabwe

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 January 2017 saa 08:34
Yasuwe :

Mu mikino yo mu itsinda rya kabiri mu gikombe cya Afurika (CAN 2017) yabaye kuri iki Cyumweru, Algeria yahabwaga amahirwe, yatunguwe na Zimbabwe banganya 2-2, nyuma y’igitego cyo mu minota ya nyuma cya Riyad Mahrez naho Sénégal yihaniza Tunisia iyitsinda 2-0 ikaba ari na cyo gihugu rukumbi kimaze kubona amanota atatu muri iri rushanwa.

Igikombe cya Afurika gikomeje kugaragaramo kunganya kuko mu mikino ine imaze kuba, itatu yarangiye amakipe anganya ariko yose yagaragayemo ibitego.

Nyuma y’imikino yo mu itsinda A yabaye kuwa Gatandatu mu murwa mukuru Libreville, aho Gabon na Guinea-Bissau zanganyije 1-1 na Cameroun ikanganya na Burkina Faso ibitego nk’ibyo, mu itsinda B rikinira mu Mujyi wa Franceville, Algeria yanganyije na Zimbabwe ariko ibitego birarumbuka habonekamo bine ku mpande zombi.

Algeria yanahabwaga amahirwe yo gucyura amanota atatu niyo yatangiye ifungura amazamu ku gitego cya Mahrez ku munota wa 12 gusa w’umukino ariko nyuma y’iminota itanu Kudakwashe Mahachi ahita yishyurira Zimbabwe ndetse ku wa 29 kuri penaliti ya Nyasha Mushekwi ibyara icya kabiri cya Zimbabwe.

Igice cya mbere cyarangiye Zimbabwe iri imbere n’ibitego 2-1 ndetse Algeria biyisaba gutegereza kugera ku munota wa 82 kugira ngo kizigenza wayo Mahrez agombore igitego umukino urangira bagabanye amanota ku bitego 2-2.

Riyad Mahrez yarokoye Algeria agombora mu minota ya nyuma

Uyu mukinnyi wa Leicester City yo mu Bwongereza uherutse no gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka wa 2016 muri Afurika niwe umaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi CAN kuko yabashije kubona bibiri wenyine.

Mu wundi mukino w’ishiraniro wahuje Sénégal na Tunisia, ibihugu bibiri bikomeye kuri uyu mugabane ndetse biri mu bihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa gusa ibifashijwemo na Sadio Mane ku munota wa 10 na Kara Mbodji kuwa 30, Sénégal yatahanye amanota atatu.

Sadio Mane waje muri iri rushanwa nyuma y’ibihe byiza yarimo na Liverpool akinira mu Bwongereza ayisize ku mwanya wa kabiri, yafunguye amazamu kuri penaliti yatanzwe ku ikosa ryari rikorewe Cheikhou Kouyate mu rubuga rw’amahina.

Abasore ba Aliou Cisse watangaje ko ashaka gukora amateka agahesha Sénégal igikombe cya mbere cya Afurika atabigeraho akazogoshesha imisatsi ye amaranye imyaka itari mike, batangiye bitwara neza ndetse kugeza ubu nibo bayoboye itsinda B bakaba bafite urundi rugamba rwo kuzikura imbere ya Algeria na Zimbabwe mu mikino yo mu itsinda basigaje.

Sénégal iheruka ku mukino wa nyuma wa CAN muri 2002 ubwo yatsindwaga na Cameroun kuri penaliti gusa uyu mwaka icyizere cyose kiri kuri Sadio Mane, umukinnyi wa mbere w’Umunyafurika waguzwe amafaranga menshi, agera kuri miliyoni 34 z’ama pound ava muri Southampton ajya muri Liverpool.

Si we wenyine kuko banafite amazina akomeye nka Kalidou Koulibaly myugariro wa Napoli, Kouyate wa West Ham, Idrissa Gueye wa Everton ndetse n’umutoza Aliou Cisse w’umwenegihugu wanabaye umukinnyi ukomeye cyane mnu myaka yo hambere.

Kuri uyu wa Mbere yateganyijwe indi mikino ikomeye cyane ku itsinda C aho saa 18:00 Côte d’Ivoire icakirana na Togo naho saa 21:00 DR Congo ikaza kwisobanura na Maroc.

Umunyezamu wa Senegal, Abdoulaye Diallo akuramo umupira wari utewe na Youssef Msakni wa Tunisia
Kara Mbodji yishimana na Idrissa Gueye (ibumoso) na Sadio Mané watsinze igitego cya mbere
Senegal niyo iyoboye itsinda rya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages