Algeria y’umukinnyi mwiza kurusha abandi muri Afurika mu mwaka ushize, Riyad Mahrez, ikomeje kujya mu byago byo kuba yasezererwa itarenze amatsinda nyuma y’aho kuri uyu wa Kane inaniwe kwihagararaho imbere ya Tunisia ikayitsinda ibitego 2-1.

Tunisia yari yatsinzwe na Senegal mu mukino wa mbere, ku mukino wa Algeria yabonye amahirwe yo kuyobora ku munota wa 50 ku gitego cyitsinzwe na Aissa Mandi nyuma y’iminota 16 myugariro Faouzi Ghoulam akorera ikosa kuri Wahbi Khazri umusifuzi atanga penaliti yatewe neza na Naim Sliti ijya mu rushundura.

Mu minota y’inyongera, Sofiane Hanni yaboneye Algeria igitego cy’impozamarira ariko iminota yari yarangiye ku buryo no kunganya bitabashobokeye ngo bacyure inota rimwe.

Gutsindwa uyu mukino bivuze ko Algeria yaje mu irushanwa iri mu bihugu bihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe irasabwa kuzatsinda Senegal mu mukino wa nyuma ariko igategereza uko Tunisia yitwara imbere ya Zimbabwe.

Mu wundi mukino,Senegal yo ikomeje kugaragaza ko ishaka igikombe cya mbere cya CAN mu mateka yayo, yatsinze Zimbabwe ibitego 2-0 bya Sadio Mane ku munota wa kenda gusa n’icya Henri Saivet cyabonetse nyuma y’iminota ine.

Senegal ni yo iyoboye iri tsinda n’amanota atandatu itaratakaza na rimwe ikaba yamaze no kwizera kujya muri ¼, ikurikiwe na Tunisia ifite atatu ikaba isabwa kuzatsinda Zimbabwe ya nyuma ku munsi wa gatatu kuko itakaje uwo mukino, Algeria igatsinda Senegal yahita itaha.

Uyu munsi mu itsinda C saa kumi n'ebyiri Cote d’Ivoire iracakirana na DR Congo mu mukino w’ishiraniro uza gukurikirwa n’uwa Maroc na Togo saa tatu z'ijoro.