Mu gutangira umukino, abakinnyi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu bagaragaza ko Isi yaryumyeho ku bwicanyi buri kubera mu Burasirazuba bw'igihugu cyabo.

Bayiririmbye bifashe ku munwa ndetse bambaye n’udutambaro tw’umukara ku kuboko.

Ni mu gihe Côte d’Ivoire yakinnye idafite abakinnyi bakomeye nka Odilona Kossounou, Diakité Oumar, Serge Aurier na Christian Kouamé, bose bari bafite amakarita atebemereraga gukina.

Muri rusange, uyu mukino watangiye amakipe yombi yigana. Uko iminota yazamukaga, RDC yatangiye kwinjira mu mukino, ku munta wa munani, Cédric Bakambu atsinda igitego ariko umusifuzi aracyanga avuga ko habayeho ikosa.

Côte d’Ivoire yatangiye gusatira bikomeye ariko uburyo bwinshi bageragezaga imbere y’izamu ntibubyare umusaruro.

Ku munota wa 42, Frankie Kessie yateye ishoti rikomeye umupira ukubita igiti cy’izamu uvamo.

Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

RDC yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri, itangira isatira bikomeye.

Ku munota wa 47, Théo Bongonda wasimbuye Gaël Kakuta, yinjiye mu rubuga rw’amahina acenga cyane, asigaranye n’Umunyezamu Yahia Fofana utera umupira hanze.

Mu minota 60, Côte d’Ivoire yatangiye gusatira bikomeye, Max Alain Gradel yahinduye umupira imbere y’izamu wasanze Sébastien Haller atera ishoti uridunda urenga Umunyezamu Lionel Nzau Mpasi, ujya mu nshundura.

Ku munota wa 77, Meshack Elie yateye ishoti ari hanze y’urubuga rw’amahina ashaka gutungura Umunyezamu Fofana, ariko umupira uca hanze gato y’izamu.

Umukino warangiye Côte d’Ivoire yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igitego 1-0 isanga Nigeria ku mukino wa nyuma.

Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 11 Gashyantare 2024, saa 22:00.

Ni mu gihe ku wa Gatandatu, tariki 10 Gashyantare 2024, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izahura na Afurika y’Epfo mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Sébastien Haller yishimira igitego
Sébastien Haller yishimira igitego
Sébastien Haller yafashije Côte d’Ivoire kugera ku mukino wa nyuma yaherukagaho mu 2015.
Sébastien Haller yafashije Côte d’Ivoire kugera ku mukino wa nyuma yaherukagaho mu 2015.
Abakinnyi ba Côte d’Ivoire mu byishimo bikomeye
Abakinnyi ba Côte d’Ivoire mu byishimo bikomeye
Côte d’Ivoire yongeye kugera ku mukino wan yuma yaherukagaho mu 2015
Côte d’Ivoire yongeye kugera ku mukino wan yuma yaherukagaho mu 2015
Agahinda kari kose kuri Rutahizamu Fiston Kalala Mayele
Agahinda kari kose kuri Rutahizamu Fiston Kalala Mayele
Nyuma y’umukino, Kalulu yicaye mu kibuga n’agahinda kenshi
Nyuma y’umukino, Kalulu yicaye mu kibuga n’agahinda kenshi