00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAN 2023: FERWAFA mu ihurizo ry’aho u Rwanda ruzakirira Sénégal

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 22 April 2022 saa 12:13
Yasuwe :

Umukino u Rwanda ruzakiramo Sénégal mu rugendo rw’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire, ushobora kuzabera ahatari ku butaka bw’u Rwanda.

Ku itariki 19 Mata 2022 i Johannesburg muri Afurka y’Epfo habereye tombola y’amatsinda y’ibihugu 48 bizishakamo 24 bizakina imikino ya CAN 2023.

U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Sénégal ibitse igikombe, Mozambique na Bénin. Imikino y’aya matsinda izatangira ku wa 4 Kamena 2022.

Hagati ya tariki ya 4-5 Kamena 2022 u Rwanda ruzasura Mozambique i Maputo mbere yo kwitegura kwakira Sénégal hagati ya tariki 13-14 Kamena 2022.

Ku ruhande rw’u Rwanda, biragoye ko umukino w’Amavubi na Sénégal wabera mu Rwanda bitewe n’uko kugeza ubu nta Stade iri mu rwa Gasabo yemewe na CAF.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuri ubu riri mu ihurizo rikomeye ryo gushaka ahazabera imikino yo gushaka itike ya CAN 2023.

Umwe mu bari mu itsinda rishinzwe gushaka igisubizo cy’aho imikino izabera utifuje ko amazina ye yagaragazwa, yabwiye IGIHE ko bigoye kuzakira Sénégal mu Rwanda.

Muri rusange avuga ko hari icyifuzo FERWAFA yatanze muri CAF cyo kuba havugururwa Stade ya Huye ikaba yazakoreshwa by’igihe gito.

Yagize ati “Icyifuzo ni uko twasabye kuvugurura Stade ya Huye kugira ngo tuzahakirire imikino. Hari ibibura biri gushyirwamo ndetse CAF ibona raporo yabyo umunsi ku wundi.”

Stade Huye kuri ubu ni yo ishobora kuvugururwa mu gihe gito ikaba yakwakira imikino ya CAF na FIFA kuko ngo ibisabwa bibura ari bike ugereranyije n’andi.

Yakomeje agira ati “Ni yo Stade ubona ibura ibintu bicye kurusha izindi dufite mu Rwanda ni yo mpamvu ari yo bishoboka ko yavugururwa mu gihe gito ikakira imikino.”

Agaruka ku cyizere Abanyarwanda bagira cyo kuba umukino wa mbere u Rwanda ruzakira uzabera mu Rwanda yavuze ko bigoye.

Yagize ati “Muri rusange urebye igihe gisigaye n’ibisabwa kugira ngo Stade Huye yemerwe, biragoye ko umukino wo muri Kamena 2022 wabera mu Rwanda.”

Mu 2019 nibwo CAF na FIFA byagaragaje ibihugu bifite amasitade yujuje ubuziranenge bwo kwakira imikino mpuzamahanga, u Rwanda ntirwisanga ku rutonde.

Nyuma hatanzwe igihe ntarengwa cyo kuvugurura ariko nyuma biza kuba ngombwa ko Stade ziri mu Rwanda byaba byiza zisenywe zikubakwa
bushya.

Stade ya Kigali yaravuguruwe ariko isuzuma risanga nta kidasanzwe cyakozwe. Stade Amahoro yo magingo aya imirimo yaratangiye.

Mu gihe u Rwanda rwageza muri Kamena rutarabona Stade, umukino ruzakiramo Sénégal ushobora kubera muri Tanzania cyangwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda ruheruka guhura na Sénégal mu 2016
Stade Amahoro yakiriye umukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Sénégal iri kubakwa bundi bushya
Stade ya Kigali imaze iminsi yakira imikino mpuzamahanga ntabwo yemewe na CAF na FIFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages