Côte d’Ivoire yakiriye iri rushanwa, ikaba yarakomeje mu makipe yabaye aya gatatu, kuri ubu izahura na Sénégal ifite igikombe giheruka, akaba ari na yo kipe rukumbi yazamutse ifite amanota yose yakiniye.

Ni mu gihe Cameroun imaze kwegukana iri rushanwa inshuro eshanu, izahura na Nigeria irifite inshuro eshatu mu wundi mukino uzaba witezwe cyane.

Si iyi mikino yombi gusa itegerejwe na benshi kuko buri mukino wa ⅛ ufite kinini uvuze, ndetse hafi ya yose ifatwa nka “derbies”.

Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka kuri buri mukino n’ibyo witezwemo.

'Derbie' y’Amajyepfo ya Afurika irabimburira amazina akomeye

Umukino wa mbere wa ⅛ urahura neza n’uburyo buri wese yakwifuje kureba iyi mikino ikurikirana kuko ni uwo urimo amazina bamwe bafata nk’aho ari mato mu irushanwa, ni ukuvuga Angola ihura na Namibia kuri uyu wa Gatandatu saa Moya z’umugoroba.

Amakipe yombi yahinyuje ibyari byitezwe, Angola iyobora Itsinda D idatsinzwe naho Namibia izamuka ari imwe mu makipe meza yabaye aya gatatu.

Namibia ifite ubusatirizi bukomeye burimo Deon Hotto na Peter Shalulile, mu gihe Mabululu na Gelson Dala bombi batsindiye Angola ibitego bibiri kuri buri umwe, barema ubundi buryo butanu hagati yabo.

Nta gushidikanya ko Angola ishobora guhinyuza abayibeshyagaho muri iri rushanwa.

Angola irahabwa amahirwe menshi imbere ya Namibia bituranye
Angola irahabwa amahirwe menshi imbere ya Namibia bituranye

Nigeria na Cameroun mu mukino benshi bise uwa nyuma

Guhera saa Yine z’ijoro, hateganyijwe umukino w’ibihangange uhuza Nigeria na Cameroun.

Ibihugu byombi byahuriye ku mukino wa nyuma mu 1984, 1988 na 2000, yose itsindwa na Cameroun ndetse uheruka byari kuri penaliti nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

Nigeria itaratakaza umukino, ishobora gukenera ko Victor Osimhen aba ari mu bihe bye dore ko uyu Mukinnyi Mwiza w’Umwaka muri Afurika amaze kugerageza amashoti 13, akarema uburyo bune.

Ku ruhande rwa Cameroun, umukinnyi nk’uwo ni Georges-Kevin N'Koudou umaze kurema uburyo 10 aho arusha abandi bakinnyi bose bari mu irushanwa.

Ubusatirizi bwa Nigeria muri CAN 2023 buyobowe na Victor Osimhen
Ubusatirizi bwa Nigeria muri CAN 2023 buyobowe na Victor Osimhen
Kapiteni wa Cameroun, Vincent Aboubakar, yakize imvune mbere yo guhura na Nigeria
Kapiteni wa Cameroun, Vincent Aboubakar, yakize imvune mbere yo guhura na Nigeria

Nsue ahanzwe amaso mu gihe Abanya-Misiri bazahangana nta Salah

Mu gihe amazina akomeye akomeje kugorwa no kubona izamu muri Côte d’Ivoire, Emilio Nsue utari uzwi cyane yafasha Guinée Equatoriale guhigika Guinée ku Cyumweru saa Moya?

Nsue yabaye umukinnyi wa mbere watsinze ibitego bitatu mukino umwe wa CAN kuva mu 2008 ubwo igihugu cye cyatsindaga Guinée Bissau ibitego 4-2, yongera gutsinda ibindi bibiri ubwo basaga n’abasezereye Côte d’Ivoire mu irushanwa.

Inkuba ya Guinée Equatoriale yari mu makipe mato mu irushanwa, ariko yageze muri ¼ mu nshuro eshatu iheruka kwitabira kuva mu 2012.

Guinée na yo ni ikipe ikunze kwitwara neza kuko ari ubwa kane kikurikiranya igera muri ⅛. Gusa, mu makipe asigaye mu irushanwa, Namibia ni cyo gihugu cyatsinze ibitego biri munsi ya bibiri byinjijwe na Syli Nationale.

Ku Cymweru guhera saa Yine z’ijoro hazaba umukino uzahuza Misiri idafite Mohamed Salah wavuNitse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Misiri imaze kwegukana iri rushanwa kenshi, inshuro zirindwi, iyoboye urutonde rw’amakipe yakinnye neza mu kibuga ndetse inafite Mostafa Mohamed watsinze igitego muri buri mukino banganyijemo 2-2, ubu akaba ari uwa kabiri mu babonye izamu kenshi.

Nubwo ifite ayo manota meza, ariko ni ikipe yagaragaje intege nke no kugorwa bikomeye imbere ya Mozambique, Ghana na Cap-Vert zari kumwe mu itsinda.

Izakina na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na yo yanganyije imikino itatu, idafite Emam Ashour wavunikiye mu myitozo yo muri iki cyumweru.

Misiri iri gukina idafite Mohamed Salah wavunitse
Misiri iri gukina idafite Mohamed Salah wavunitse
Emilio Nsue ubusanzwe ukina nka myugariro, amaze gutsinda ibitego bitanu muri CAN 2023
Emilio Nsue ubusanzwe ukina nka myugariro, amaze gutsinda ibitego bitanu muri CAN 2023

Côte d’Ivoire yahawe amahirwe ya kabiri mu gihe Mauritania iri gukora amateka

Mauritania ifatwa nk’insina ngufi izahura na Cap-Vert ku wa Mbere saa Moya z’umugoroba nk’igihembo cy’uko yatunguye Algeria ifite igikombe cya 2019, ikayisezerera mu mukino yandikiyemo amateka yo kubona intsinzi ya mbere muri CAN.

Izi Ntare za Chinguetti ni yo kipe rukumbi ifite amahirwe ari munsi ya 1% yo kuba yakwegukana igikombe nk’uko bigaragazwa n’inzobere mu mibare, Opta.

Umutoza Amir Abdou yongeye gusubira amateka nk’ayo yakoranye n’Ibirwa bya Comores ubwo yabigezaga muri ⅛ mu 2021.

Ukundi gutungurana kwaba Mauritania isezereye Cap-Vert yagize irushanwa ryiza nyuma yo gutsinda Ghana na Mozambique, ikanayobora umukino yanganyijemo na Misiri mbere yo kuyobora Itsinda B harimo ikinyuranyo cy’amanota ane.

Cap-Vert yageze muri ⅛ ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ndetse Umutoza wayo, Bubista, yizeye ko bashobora kuharenga bakagera muri ½.

Kuri uwo munsi saa Yine z’ijoro hazaba hatahiwe umukino utegerejwe n’abatari bake uzahuza Côte d’Ivoire iri mu rugo na Sénégal imaze igihe yitwara neza.

Nyuma yo kwandagazwa na Guinée Equatoriale mu Itsinda A, Côte d’Ivoire yirukanye Umutoza Jean-Louis Gasset mbere y’uko byemezwa ko ikomeza mu irushanwa.

Les Eléphants yari yasabye ko u Bufaransa bwayitiza Hervé Renard wayihesheje CAN 2015, ariko nyuma y’uko ubwo busabe budakunze, Emerse Faé usanzwe ari Umutoza Wungirije ni we ugomba kuyobora iyi kipe.

Mauritania ni yo kipe ihabwa amahirwe make muri CAN 2023 ariko yatsinze Algeria mu matsinda
Mauritania ni yo kipe ihabwa amahirwe make muri CAN 2023 ariko yatsinze Algeria mu matsinda
Côte d’Ivoire yahawe amahirwe ya kabiri nyuma yo kwitwara nabi mu matsinda ya CAN 2023 yakiriye
Côte d’Ivoire yahawe amahirwe ya kabiri nyuma yo kwitwara nabi mu matsinda ya CAN 2023 yakiriye

Amakipe yo mu Burengerazuba bwa Afurika azisobanura mbere y’uko Maroc yerekana icyo ishaka

Ku wa Kabiri, tariki ya 30 Mutarama, amakipe abiri abonwa nk’ashobora gutungurana cyangwa akabuza ayandi amahirwe azahura ubwo Mali izaba yisobanura na Burkina Faso saa Moya z’umugoroba.

Kagoma za Mali zimaze kugeza intsinzi 10 mu mikino y’amatsinda y’amarushanwa ane aheruka, ariko na zo zateye amashoti atatu gusa agana mu izamu mu mikino zanganyijemo na Tunisia na Namibia.

Burkina Faso yasoje imikino y’amatsinda itsinda Angola ibitego 2-0 ndetse intego ni ukongera kugera ku mukino wa nyuma nk’uko yabikoze mu 2013 mu gihe mu 2017 na 2021 yageze muri ½.

Kugira ngo ibigereho, irasabwa kubanza guhanagura amateka mabi ifite yo gutsindwa na Mali imikino umunani mu 10, harimo uwa 3-1 mu matsinda ya CAN 2004.

Nyuma y’uyu mukino, saa Yine z’ijoro, ni bwo Maroc izisobanura na Afurika y’Epfo mu mukino usoza iya ⅛.

Maroc izaba yagaruye Umutoza Walid Regragui wakuriweho ibihano by’imikino ibiri yari gusiba [yasibye umwe] nyuma yo kujurira ku ishyamirana yagiranye na Kapiteni wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Chancel Mbemba.

Mu bakinnyi bahetse iki gihugu ndetse byitezwe ko bakomeza kugaragaraza itandukaniro harimo Achraf Hakimi na Hakim Ziyech.

Afurika y’Epfo yanyagiye Namibia ibitego 4-0 mu mukino wa kabiri ndetse ni yo ntsinzi ikomeye yabonye mu mateka ya CAN, ndetse ishobora kubakira ku bitego 2-1 yatsinze Maroc hashakwa itike.

Nta kipe yo muri Majyepfo ya Afurika (COSAFA) iragera ku mukino wa nyuma wa CAN kuva Zambia itunguranye igatwara irushanwa mu 2012.

Mu gihe Angola cyangwa Namibia, kimwe muri ibi bihugu kizagera muri ¼, Bafana Bafana itegerejweho gusubiramo amateka yo mu 1996 ubwo yegukanaga irushanwa.

Umutoza wa Maroc, Walid Regragui, yababariwe nyuma yo gushyamirana na Chancel Mbemba
Umutoza wa Maroc, Walid Regragui, yababariwe nyuma yo gushyamirana na Chancel Mbemba
Mali yatsinze imikino umunani mu 10 iheruka kuyihuza na Burkina Faso
Mali yatsinze imikino umunani mu 10 iheruka kuyihuza na Burkina Faso