Benshi mu bari gukurikirana iri rushanwa bahamya ko ari rimwe mu aryoshye mu myaka ya vuba, bitewe no gutungurwa kw'amakipe y’ibigugu byarangiye amwe muri yo asezerewe.
Zimwe mu nkuru zitari gusiba kuvugwa muri iri rushanwa ni iz’abatoza birukanywe, abandi bagasezera ndetse bamwe bagahagarikwa kubera imyitwarire mibi.
Adel Amrouche
Byatangiriye ku Mutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Tanzania, Adel Amrouche, wahagaritswe n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) kubera amagambo yatangaje nyuma y’umukino wa Maroc.
Uyu Munya- Algerie yatangaje ko Maroc yibirwa n’abasifuzi ndetse ari yo igena byose muri iyi Mpuzamashyirahamwe. Nyuma yo guhagarikwa, Tanzania yahise imusezerera.
Undi wahawe ibihano ni Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Maroc, Walid Regragui, wahagaritswe na CAF imikino ine, irimo ibiri isubitse mu gihe cy'umwaka umwe, nyuma yo gushyamirana na Kapiteni wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Chancel Mbemba, bivugwa ko ashobora kuba yaramukoreye irondaruhu.
Ibi byiyongeraho amande y’ibihumbi 50$, akaba agomba no gusiba imikino ibiri muri iri rushanwa. Bivuze ko ashobora kuzongera gutoza muri ½.

Chris Hughton
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Ghana, Chris Hughton, ni umwe mu birukanywe nyuma yo kunanirwa gufasha iyi kipe kuva mu Itsinda B.
Iyi kipe yasoje ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri gusa. Ni ibintu byababaje Abanya-Ghana cyane kugeza ku rwego gushaka gukibita uyu mutoza.
Black Stars iheruka kwegukana Igikombe cya Afurika mu 1982.

Djamel Belmadi
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Algeria, Djamel Belmadi, na we ni umwe mu batarabashije kurenga iki Gikombe cya Afurika nyuma yo gusoza ku mwanya wa nyuma mu Itsinda D n’amanota abiri.
Ubwo iyi kipe yari igeze mu rugo, Umutoza Belmadi yahise asezera kuri uyu mwanya.
Nubwo muri uyu mwaka bitamukundiye, uyu mugabo azahora yibukwa nk’uwongeye guhesha Algeria Igikombe cya Afurika nyuma y'imyaka 29, ubwo yacyegukanaga mu 2019.
Uyu mutoza yari amaze imyaka itanu atoza Ikipe y’Igihugu ya Algeria.

Jean Louis Basset
Ikipe y’Igihugu ya Côte d'Ivoire yageze muri ⅛ bigoranye nyuma yo kuzamuka mu makipe ane yatsinzwe neza.
Uyu musaruro nkene ni wo watumye iyi kipe itandukana n’Umutoza Jean Louis Basset nyamara irushanwa rigikomeje.
Uyu Mufaransa yari amaze imyaka ibiri muri iyi kipe kuko yayigezemo mu 2022. Mu mikino ya ⅛, Côte d'Ivoire izahura na Sénégal ku wa Mbere, tariki 29 Mutarama 2024, saa 22:00.

Jalel Kadri
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Tunisia, Jalel Kadri, na we ntiyabashije kurenga imikino y’Igikombe cya Afurika kuko yirukanywe ubwo iyi kipe yari imaze gusezererwa muri iri rushanwa.
Tunisia yabaye iya nyuma mu Itsinda F n’amanota abiri gusa. Nyamara iyi kipe yari muri atanu yahagarariye Umugabane wa Afurika mu Gikombe cy’Isi giheruka kubera Qatar mu 2022.
Uyu Munya-Tunisia yatozaga iyi kipe kuva muri Mutarama 2022.

Tom Saintfiet
Umutoza Tom Saintfiet ntiyabashije gukomezanya n’Ikipe y’Igihugu ya Gambia kuko ari umwe mu batoza batanu batandukanye n’amakipe yabo nyuma yo gusezererwa mu Gikombe cya Afurika.
Uyu mutoza yageze muri Gambia mu 2018, ahindura umupira w’amaguru muri iki gihugu bigaragara gitangira no kwitabira Igikombe cya Afurika, aho icya mbere hari mu 2021.
Imikino ya ⅛ izatangira gukinwa ku wa Gatandatu, tariki 27 Mutarama 2024.






Ibitekerezo 0