Mu mukino wasoje iyo ku wa Kabiri, Afurika y'Epfo na Mali zagaragaje imbaraga nyinshi mu minota ya mbere.

Bafana Bafana yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku munota wa 19 ubwo Sikou Niakaté yabonaga ikarita y'umuhondo ku nkokora yateye Evidence Makgopa mu rubuga rw'amahina. Nyuma yo kwifashisha VAR, umusifuzi yatanze penaliti, ariko Percy Tau ayitera hejuru.

Mu gukomeza gushaka igitego, Afurika y'Epfo yagowe na Mali yihagazeho, amakipe yombi agaragaza ubwugarizi bukomeye, ariko ashyiranaho igitutu kugeza igice cya mbere kirangiye ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, Mali yahinduye umukino, ibifashijwemo na Kapiteni wayo Hamari Traoré ku munota wa 60, ifungura amazamu ubwo Ronwen Williams yari atakaje umupira atakomeje.

Nyuma y'iminota itandatu, Kagoma za Mali zabonye ikindi gitego cyinjijwe na Lassine Sinayoko, bizihesha kuyobora Itsinda E n'amanota atatu, imbere ya Namibia yatsinze Tunisia igitego 1-0.

Afurika y'Epfo izasubira mu kibuga ku Cyumweru, tariki ya 21 Mutarama, ikina na Namibia mu gihe Mali izakina na Tunisia ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Mutarama 2024.

Undi mukino wabaye ku wa Kabiri ni uwo mu Itsinda D warangiye Burkina Faso itsinze Mauritania igitego 1-0.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Mutarama, hateganyijwe imikino ibiri yo mu Itsinda F aho Maroc yisobanura na Tanzania saa Moya z'umugoroba naho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igakina na Zambia saa Yine z'ijoro.

Afurika y'Epfo yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yabonye mu gice cya mbere
Afurika y'Epfo yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yabonye mu gice cya mbere
Hamari Traoré yishimira igitego cya mbere ku munota wa 60
Hamari Traoré yishimira igitego cya mbere ku munota wa 60
Mali yatangiye neza muri CAN 2023, ibikesha iminota itandatu yakoze ikinyuranyo
Mali yatangiye neza muri CAN 2023, ibikesha iminota itandatu yakoze ikinyuranyo