Yari imikino ya mbere mu Itsinda F yabaye ku wa Gatatu, tariki 17 Mutarama 2024.
Umukino wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia watangiye amakipe yombi asatirana.
Ku munota wa 23, Umunyezamu Lionel Mpasi yasohotse nabi arenza umupira, uhita urengurwa byihuse, Kings Kangwa atera umupira muremure uruhukira mu rushundura atsinda igitego cya mbere cya Zambia.
RDC ntiyacitse intege kuko nyuma y’iminota ine gusa Gaël Kakuta yateye umupira muremure, Bakambu awufunga neza n’agatuza awuhindura imbere y’izamu usanga Yoane Wissa yishyura igitego ku munota wa 27.
Ku munota wa 30, iyi kipe yongeye guhusha uburyo bukomeye ku mupira muremure wavuye kwa Kakuta, Bakambu awusanganira neza atera ishoti umunyezamu Mulenga Lawrence awukuramo.
Wissa yawusanganiye asongamo ariko myugariro, Stopilla Sunzi awukuriramo ku murongo.
Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gutangirana imbaraga no mu gice cya kabiri.
Ku munota wa 60, Arthur Masuaku yahinduye umupira imbere y’izamu, Thandi Mwape araryama awukuzaho agatuza.
Umusifuzi yahise atanga penaliti avuga ko yawukoze ariko nyuma yo gusuzuma kuri VAR ayikuraho.
Iyi kipe yakomeje kurusha Zambia bigaragara ariko amahirwe abakinnyi bayo nka Bakambu na Théo Bongonda babonaga ntibayabyaze umusaruro.
Mu minota 75, umukino watuje ukinirwa hagati mu kibuga cyane ariko RDC yiharira umupira bikomeye gusa waje kurangira amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.
Mu mukino wabanjirije uyu, Ikipe y’Igihugu ya Maroc iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa yatsinze iya Tanzania ibitego 3-0.
Ni umukino iyi kipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba yarushijwemo bikomeye kuko nta mupira n’umwe ugana mu izamu yawuteyemo.
Kuri uyu wa Kane, tariki 18 Mutarama 2024 haratangira imikino y’umunsi wa kabiri w’amatsinda.
Guinée équatoriale izakina na Guinea Bissau Saa 16:00, Côte d’Ivoire ikine na Nigeria saa 19:00, mu gihe umukino uzasoza uzahuza Misiri na Ghana Saa 22:00.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!