Ni imikino yabaye ku Cyumweru, tariki ya 14 Mutarama 2023, ubwo hasozwaga iya mbere mu Itsinda A ndetse n’iyo mu Itsinda B ibera ku bibuga bitandukanye.
Umukino wabanje wahurije Nigeria na Guinée équatoriale kuri Stade Olympique Alassane Ouattara, witabirwa n’abafana bari buzuye stade ijyamo ibihumbi 62 bicaye neza.
Uyu mukino ukimara gutangira benshi bahaga amahirwe Nigeria kubera amazina y’abakinnyi bakomeye ifite muri iri rushanwa, ariko na Guinée équatoriale itoroshye yerekanye ko ari iyo kwitondera.
Ku munota wa 36, Iban Salvador yafunguye amazamu ku gitego yatsinze amaze guherezwa umupira na José Machín ukinira Monza yo mu Butaliyani.
Ntabwo ibyishimo byamaze kabiri kuko nyuma y’iminota ibiri gusa Victor Osimhen yahise yishyura iki gitego ari nacyo cya nyuma cyabonetse kugeza iminota 90 y’umukino irangiye.
Undi mukino wabaye kuri uyu munsi ufungura itsinda rya kabiri wahuje Misiri na Mozambique byakinnye umukino unogeye ijisho kuri buri mukunzi wese wa ruhago cyane abari ku kibuga cya Stade Félix Houphouët-Boigny i Abidjan.
Misiri, yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe giheruka, yari yamaze kubona izamu ku munota wa kabiri gusa ubwo Mohamed Salah yakoraga akazi gakomeye agahereza umupira Mostafa Mohamed akawutereka mu rushundura.
Uyu rutahizamu wa Nantes, Mostafa Mohamed, yashoboraga kubona ikindi gitego ku munota wa 10 ubwo yarekuraga ishoti rikomeye ari mu rubuga rw’amahina ariko Umunyezamu wa Mozambique, Ernan Alberto Siluane, awukuramo.
Byasabye igice cya kabiri ku munota wa 55 kugira ngo Mozambique ibashe kwishyura igitego yari yinjijwe. Ni akazi gakomeye kakozwe na Domingos João Macandza washyize umupira mu rubuga rw’amahina, Witiness Chimoio João awushyira mu izamu.
Ricardo Martins Guimarães yakinnye neza nyuma y’iminota itatu ahereza umupira mugenzi we Clesio Bauque wari mu rubuga rw’Umunyezamu Mohamed El Shenawy amutsinda igitego cya kabiri.
Misiri yahise ijya ku gitutu cyo kwishyura iki gitego yari yinjijwe. Uburyo bwa mbere bukomeye yabubonye ku munota wa 77 ariko Hamdi Fathi abupfusha ubusa, umupira yateye awukubita igiti cy’izamu ari wenyine.
Umukino umaze kongerwaho iminota irindwi yose, Misiri yakiniye mu rubuga rw’amahina rwa Mozambique kugeza ubwo Mostafa Mohamed yaguye mu rubuga rw’amahina, Umusifuzi Dahane Beida ajya kureba kuri VAR atanga penaliti.
Mohamed Salah yayiteye neza cyane ayishyira mu izamu atsinda igitego cyo kunganya ku buryo bugoranye cyane ku munota wa karindwi w’inyongera yageze kuri 12.
Aya makipe yavuye mu kibuga hajyamo Ghana na Cap Vert byakinnye saa Yine z’ijoro. Amakipe yombi yaherukaga guhura mu 2013 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Cap Vert yari iri hafi kuzuza imyaka 20 itinjiza igitego mu izamu rya Ghana kuko kuva mu 2004 itari yakayikuyeho amanota atatu cyangwa ngo inganye na yo, yanditse amateka.
Ku munota wa 17, Jovane Eduardo Borges yateye ishoti ku munyezamu wa Ghana, Richard Ofori, arikuramo umupira ugarukira Jamiro Monteiro asobyamo batangira kuyobora umukino mu gice cya mbere cyose.
Ku munota wa 36, Ghana yashatse kwishyura ubwo Semenyo Antoine yateraga ishoti, Ransford Konigsdorffer akawukoraho ugakubita igiti cy’izamu ba myugariro ba Cap Vert bahita bakiza izamu.
Uyu mupira wongeye guhita ufatwa na Ashimeru Majeed wongeye kurekura irindi shoti rijya mu izamu ariko umusifuzi Jean-Jacques Ndala abanza kureba kuri VAR yemeza ko habayemo kurarira.
Ghana yishyuye iki gitego mu gice cya kabiri ku munota wa 56 giturutse kuri koruneri yatewe na Jordan Ayew igasanga Aleksander Djiku ahagaze neza ahita awushyira mu izamu n’umutwe.
Iki gitego cyongereye icyizere Ghana yanakoze impinduka igakuramo Semenyo Antoine, Paintsil Joseph na Ransford Konigsdorffer igashyiramo Inaki Williams, Andre Ayew na Nuamah Ernest.
Umutoza wa Cap Vert, Pedro Leitão Brito, yabonye ko batangiye kumwotsa igitutu ashyiramo Rocha Santos Kenny na Rodrigues Garry akuramo Mendes Ryan na Duarte Deroy.
Amakipe yombi yongeye gusa n’aho anganya guhererekanya imipira ariko Cap Vert igasatira cyane gusa Aleksander Djiku akomeza guhagarara neza mu bwugarizi afatanya n’Umunyezamu Richard Ofori kuririnda.
Iminota ya nyuma y’umukino yongeweho umunani, Ghana yarushijwe cyane ku buryo Cap Vert yahushije ibitego byabazwe inshuro enye ariko ku ya gatanu Djikou ahagarara nabi Benchimol ahereza umupira Rodrigues Garry awuboneza iy'urushundura, ashyiramo icya kabiri.
Kugeza ubu Itsinda A riyobowe na Côte d'Ivoire, Nigeria na Guinee Equatoriale zigakurikira mu gihe Guinee Bissau ari iya nyuma. Mu Itsinda B Cap Vert yatunguranye iriyoborana Misiri na Mozambique ziyikurikiye mu gihe Ghana ari iya nyuma.
Imikino iteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 16 Mutarama 2023, harimo uwa Sénégal ifite igikombe giheruka na Gambia, Cameroun na Guinée na Algeria izakina na Angola.



















Ibitekerezo 0