Hari mu mikino ya kabiri mu Itsinda C yabaye ku wa Gatanu, tariki 19 Mutarama 2024.

Sénégal yatangiye neza umukino ndetse inasatira cyane kuko umupira wakinirwaga mu kibuga cya Cameroun. Ku munota wa 16, ihita ibona n’igitego cya mbere muri uyu mukino cyatsinzwe na Ismaïla Sarr hamaze kubaho guhagarara nabi k’ubwugarizi.

Ku munota wa 30, Cameroun yahushije uburyo bukomeye ku mupira muremure wavuye kwa Nouhou Tolo.

Rutahizamu Sadio Mané yagerageje kuba yatsinda igitego ku munota wa 38 ari mu rubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye ariko Castelletto Jean Charles awushyira hanze.

Igice cya mbere cyarangiye Sénégal ikiyoboye umukino ariko icya kabiri gitangirana imbaraga kuri Cameroun yifuzaga kwishyura hakiri kare cyane nubwo byari bigoye.

Umukino wageze mu minota 80 watuje kuko nta kugera imbere y’izamu byari biri kugaragaramo cyane ahubwo amakosa menshi no gutinza umukino ku ruhande rwa Sénégal aribyo byiganje.

Ku munota wa 71 Sadio Mane yinjiye mu rubuga ahereza umupira Krepin Diatta na we awohereza kuri Ismaïla Sarr wahise atanga umupira kuri Habib Diallo atsindira Sénégal igitego cya kabiri.

Abakinnyi bombi bari bamaze gutsinda ibitego bavuye mu kibuga, Umutoza Mukuru, Aliou Cissé, abasimbuza Idrissa Gueye ndetse na Jackson Nicholas.

Akimara gukora izi mpinduka ku munota wa 83, Castelletto Jean Charles, yahise yishyura igitego kimwe muri bibiri Cameroun yatsinzwe giturutse ku mupira wavuye muri koruneri.

Cameroun yahushije umupira wa nyuma ku izamu rya Sénégal, ubwo Olivier Ntcham yawoherezaga mu rubuga rw’amahina ariko Georges-Kevin N'Koudou awutera umutwe ujya hanze.

Les Lions Indomptables ikigihusha, Idrissa Gana Gueye winjiye aimbuye yazamukanye umupira ahita awuhereza Sadio Mane wasanze Andre Onana ahagaze nabi amutsinda igitego cy’agashinguracumu.

Uku ni nako umukino wahise urangira ari ibitego 3-1, Sénégal iyobora itsinda n’amanota atandatu, Cameroun iba iya gatatu ifite rimwe kuko yanganyije umukino ubanza.

Mu mukino wabanjirije uyu, Ikipe y’Igihugu ya Cap Vert yatsinze Mozambique ibitego 3-0, iyobora Itsinda B ririmo Ghana na Misiri ndetse ihita ibona n’itike yo gukomeza muri ⅛.

Cameroun yirangayeho itakaza amanota yo ku mukino wa kabiri wa CAN 2023
Cameroun yirangayeho itakaza amanota yo ku mukino wa kabiri wa CAN 2023
Sénégal ifite Igikombe cya Afurika yamaze gukatisha itike yo kurenga amatsinda
Sénégal ifite Igikombe cya Afurika yamaze gukatisha itike yo kurenga amatsinda
Ismaïla Sarr yafunguye amazamu bituma Sénégal  iyobora umukino hakiri kare cyane
Ismaïla Sarr yafunguye amazamu bituma Sénégal iyobora umukino hakiri kare cyane
Habib Diallo yasimbujwe nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri
Habib Diallo yasimbujwe nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri
Habib Diallo yatsindiye Sénégal igitego cya kabiri
Habib Diallo yatsindiye Sénégal igitego cya kabiri