Muri uyu mukino wabaye saa Yine z'ijoro, Rafia yatsinze ku munota wa 20 ku mupira wahinduwe na Ali Abdi, Umunyezamu Djigui Diarra ntiyabasha guhagarika ishoti rye.
Iki gitego cyishyuraga icyatsinzwe na Lassine Sinayoko ku munota wa 10 ndetse Mali yagize amanota ane ku mwanya wa mbere mu Itsinda E.
Undi mukino wo muri iri tsinda urahuza Afurika y'Epfo na Namibia ku Cyumweru saa Yine z'ijoro.
Mu Itsinda D, Angola yafashe umwanya wa mbere n'amanota ane ibifashijwemo n'intsinzi y'ibitego 3-2 yabonye imbere ya Mauritania birimo bibiri byatsinzwe na Gelson Dala.
Muondo Dala yabanje gutsinda ku munota wa 30, yongera ku wa 50 mu gihe Sidi Amar yari yishyuriye Mauritania ku wa 43.
Ku munota wa 53, Gilberto Vieira yatsinze ikindi gitego cyatumye biba 3-1 ariko nyuma y'iminota itanu, Aboubakary Koita agabanya ikinyuranyo.
Uyu musaruro uvuze ko Angola izakomeza muri 1/8 niramuka ibonye inota kuri Burkina Faso yanganyije na Algeria ibitego 2-2 mu wundi mukino wabaye ku wa Gatandatu, ubwo aya makipe abiri anganya amanota ane azaba yahuye ku wa Kabiri saa Yine z'ijoro.
Zombi kandi zishobora gukomeza mu gihe hari iyatsindwa ariko Algeria ikananirwa gutsinda Mauritania.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Mutarama, hateganyijwe indi mikino ibiri yo mu Itsinda F aho Maroc ikina na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo saa Kumi naho Tanzania ikisobanura na Zambia saa Moya z'umugoroba.













Ibitekerezo 0