00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAN 2025: Maroc na Afurika y’Epfo zabonye itike ya ⅛

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 30 December 2025 saa 06:49
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Maroc n’iya Afurika y’Epfo zabonye itike ya ⅛ cy’Igikombe cya Afurika nyuma yo kwitwara neza mu mikino isoza amatsinda.

Umukino wa nyuma w’Itsinda A, Maroc yatsinze Zambia ibitego 3-0.

Ni umukino Maroc yatangiye neza, bidatinze ku munota wa cyenda, rutahizamu Ayoub El Kaabi yahinduriwe umupira mwiza imbere y’izamu araryama akina n’umutwe afungura amazamu.

Iyi kipe yakomeje gukina neza cyane isatira bikomeye. Noussair Mazroui yazamukanye umupira awuhindura imbere y’izamu usanga Brahim Díaz atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 27.

Ku rundi ruhande, Zambia yugariraga cyane ndetse ubona nta gisubizo cyo guhagarika Maroc ifite.

Igice cya mbere cyarangiye Maroc yatsinze Zambia ibitego 2-0.

Iyi kipe yakomeje gukina neza no mu gice cya kabiri ari nako ihusha uburyo bwinshi bw’ibitego.

Maroc yabonye ‘coup franc’ iterwa neza na Abde Ezzalzouli umupira usanga Ayoub El Kaabi arigarama atsinda igitego cya gatatu. Umusifuzi w’igitambaro yabanje kucyanga avuga ko yaraririye ariko nyuma yo kwifashisha VAR kiremerwa.

Zambia yarushwaga byose bityo igakina yirwanaho gusa. Achiraf Hakim wari umaze iminsi yaravunitse, yinjiye mu kibuga ku munota wa 64 asimbuye Noussair Mazraoui.

Umukino warangiye Maroc yatsinze Zambia ibitego 3-0, ibona itike ya 1/8 iyoboye itsinda rya mbere n’amanota arindwi.

Undi mukino wo muri iri tsinda, Mali yanganyije na Comores ubusa ku busa, iyi kipe izamuka iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu.

Mu itsinda rya kabiri, Afurika y’Epfo yatsinze Zimbabwe ibitego 3-2, Misiri inganya na Angola ubusa ku busa.

Misiri yabonye itike ya ⅛ iyoboye iri tsinda n’amanota arindwi, izamukana na Afurika y’Epfo ifite atandatu ku mwanya wa kabiri.

Iyi mikino ya nyuma mu itsinda izakomeza ku wa Kabiri, aho mu Itsinda C Uganda izakina na Nigeria, Tunisia ikine na Tanzania. Imikino yombi izatangira saa 18:00.

Mu itsinda C, Botswana izakina na RDC, mu gihe Bénin izakina na Sénégal saa 21:00.

El Kaabi yishimira igitego cya mbere
Ayoub El Kaabi yongeye gutsinda igitego yigaramye
Maroc iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Igikombe, yageze muri 1/8
Mali yanganyije na Comores ubusa ku busa
Afurika y'Epfo yageze muri 1/8
Zimbabwe yihagazeho biranga irasezererwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages