Uyu mukino wakinwe mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza 2025.
Ni umukino Misiri yatangiranye imbaraga zikomeye isatira cyane. Ku munota wa gatandatu, Mohamed Salah yahinduye umupira imbere y’izamu usanga Mahmoud Trézéguet awuteye, umunyazamu Washington Arubi awukuramo.
Iyi kipe yakomeje guhusha uburyo bwinshi bw’ibitego bwabonwaga na Emam Ashour na Omar Marmoush .
Zimbabwe yari ifite amayeri yo guharira Misiri umupira ahubwo igakina uwo itakaje, yaje kuzamuka yihuta bahindura umupira imbere y’izamu usanga Prince Dube ahindukira neza afungura amazamu ku munota wa 20.
Mu minota 25, iyi kipe yanyuzagamo igasatira ariko igahusha uburyo bukomeye bw’ibitego yabonaga.
Ku rundi ruhande, Misiri yasatiraga ishaka kwishyura itangira no kugerageza guterera amashoti akomeye hanze y’urubuga rw’amahina.
Igice cya mbere cyarangiye cyarangiye Zimbabwe yatsinze Misiri igitego 1-0.
Iyi kipe yo muri Afurika y’Amajyaruguru yatangiranye igice cya kabiri imbaraga nyinshi.
Ku munota wa 64, Omar Marmoush yacomekewe umupira mwiza azamuka yihuta yishyura igitego nyuma yo guhusha ibindi byinshi.
Mu minota 70, umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo Misiri ishaka igitego cy’intsinzi ariko abakinnyi b’inyuma bakabyitwaramo neza.
Muri iyi minota Zimbabwe yacunganaga n’imipira Misiri itakaza ubundi ikazamuka yihuta igerageza gushaka igitego cya kabiri ariko umunyezamu Mohamed El Shenawy akayibera ibamba.
Mu minota ya nyuma, Misiri yari yakomeje gusatira cyane, Mohamed Mustafa yacomekeye umupira Mohamed Salah agundagurana na myugariro ariko arahindukira atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 91.
Umukino warangiye Misiri yatsinze Zimbabwe bigoranye ibitego 2-1.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Afurika y’Epfo yatsinze Angola ibitego 2-1, mu gihe uwo mu itsinda rya mbere, Mali yanganyije na Zambia igitego 1-1.
Iri rushanwa rizakomeza ku wa Kabiri, aho mu itsinda rya kane RDC izakina na Benin saa 14:30, mu gihe saa Kumi n’Imwe Sénégal izakina na Botswana.
Mu itsinda rya gatatu, Nigeria izakina na Tanzania saa Moya n’Igice, mu gihe Uganda izakina na Tunisia saa Yine z’Ijoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!