Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Gicurasi 2026, ni bwo i Cairo mu Misiri habereye umuhango w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), wo gutombora amatsinda y’Igikombe cya Afurika cyiswe ‘Pamoja AFCON’.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yari mu gakangara ka gatatu, yisanze mu Itsinda K, izaba isangiye na Mali, Cap-Vert na Liberia itozwa Adil Erradi Mohammed wanyuze mu Rwanda atoza APR FC.
Uyu mutoza kandi ni umwe mu bifuje gutoza Amavubi nyuma yo gutandukana na Adel Amrouche, ariko akazi gahabwa Umwongereza Stephen Constantine wandikanye na yo amateka.
U Rwanda ruri ku mwanya wa 128 ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Mali ikaba iya 52, Cap-Vert ikaba iya 69, mu gihe Liberia ari iya 140.
Amakipe abiri ya mbere muri tsinda ni yo azabona itike yo gukina CAN 2027, keretse mu itsinda ririmo Uganda, Tanzania na Kenya ahazava ikipe imwe mu gihe ibyo bihugu byaba bidasoreje mu myanya ibiri ya mbere.
Urugendo rwo gushaka itike ya CAN 2027 ruzamara amezi atandatu, hagati ya Nzeri 2026 na Mutarama 2027, ni mu gihe irushanwa rizaba hagati ya tariki ya 19 Kamena kugeza tariki ya 17 Nyakanga 2027.
Uko tombola yagenze:
Itsinda A: Lesotho, Niger, Gabon, Morocco
Itsinda B: South Sudan, Malawi, Angola, Egypt
Itsinda C: Somalia, Gambia, Ghana, Côte d’Ivoire
Itsinda D: Eritrea, Kenya, Cameroon, South Africa
Itsinda E: Zimbabwe, Sierra Leone, Equatorial Guinea, DR Congo
Itsinda F: Central African Republic, Mauritania, Benin, Burkina Faso
Itsinda G: Congo, Namibia, Comoros, Cameroon
Itsinda H: Botswana, Libya, Uganda, Tunisia
Itsinda I: Burundi, Togo, Zambia, Algeria
Itsinda J: Ethiopia, Sudan, Mozambique, Senegal
Itsinda K: Liberia, Rwanda, Cape Verde, Mali
Itsinda L: Guinea-Bissau, Tanzania, Madagascar, Nigeria.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!