00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAN 2027: Umutoza w’Amavubi wakanzwe n’itsinda yisanzemo, yahize ko nta kipe izatsindira i Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 May 2026 saa 12:01
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yavuze ko itsinda u Rwanda rwisanzemo mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 rikomeye, ariko bazaharanira gutsinda imikino yose yo mu rugo bazakinira i Kigali.

Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2026 ni bwo habaye tombola y’uburyo ibihugu 48 byo ku Mugabane wa Afurika bizahura mu matsinda 12 yo gushaka itike ya CAN 2027.

U Rwanda rwisanze mu Itsinda K hamwe na Mali, Cap-Vert izakina Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka na Liberia itozwa na Erradi Adil Mohammed watoje APR FC hagati ya 2019 na 2022.

Aganira n’itangazamakuru ry’Ikipe y’Igihugu, Stephen Constantine utoza u Rwanda yagarutse kuri iyi tombola.

Ati “Ntekereza ko ari itsinda rikomeye. Twatomboye amakipe abiri ari muri 15 meza, ari yo Cap-Vert na Mali, ndetse na Liberia izaba ari ikipe itoroshye. Gusa icyo wamenya, tugomba gutsinda imikino yacu yo mu rugo, tukareba ibizaba mu mikino yo hanze.”

Yakomeje agira ati “Ntekereza ko ari akazi katoroshye, gusa ni yo mpamvu dushaka kuba muri aya marushanwa, guhura n’amakipe meza. Tuzagira imikino itandatu isaba guhangana cyane.”

Iyi mikino yo gushaka itike y’iki Gikombe cya Afurika kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya mu mpeshyi y’umwaka utaha, izatangira muri Nzeri.

Constantine yavuze ko “buri kimwe kirashoboka”, ubwo yari abajijwe niba hari icyizere ko u Rwanda rwazabona itike yo gukina Igikombe cya Afurika rwitabiriye inshuro imwe mu 2004.

Yongeyeho ati “Nk’uko nabivuze, dukeneye gutsinda imikino yacu yo mu rugo mbere na mbere. Nitujyana ubwitange nk’ubwo abasore bagaragaje mu mikino ibiri iheruka, aho bagaragaje guhangana gukomeye n’imbaraga nyinshi.”

“Ntekereza ko gukinira ikipe y’igihugu yawe ari ibyiyumviro byiza kurusha ibindi. Ntekereza ko buri wese, nanjye ndimo, tuzatanga buri kimwe ku Mavubi.”

Abajijwe niba itsinda u Rwanda rurimo ari iry’urupfu [rikomeye cyane], Constantine yongeye kugira ati “Ni itsinda rikomeye. Ariko na none niba ushaka gukina mu makipe akomeye, ugomba guhangana n’amakipe meza. Ntekereza ko dufite amakipe abiri meza muri Afurika mu itsinda ryacu.”

Yongeyeho ati “Gusa uyu ni umupira w’amaguru. Tuzakina umukino ku mukino. Nta yandi mahitamo dufite.”

Umutoza w’Amavubi yavuze ko ubu gahunda ikurikiyeho ari iy’imikino ya gicuti izabera muri Maroc mu kwezi gutaha kwa Kamena nubwo nta gihe gihagije cyo kuyitegura gihari.

Ati “Shampiyona izarangira ku wa 30 Gicurasi, igihe cyagenwe na FIFA cy’imikino gitangire nyuma y’iminsi ibiri. Tuzajya muri Maroc. Tuzaba dufite iminsi ibiri cyangwa ine mbere yo gukina umukino wa mbere uzaba tariki ya 6 [Kamena]. Uzaba ari uwa Tanzania noneho uwa kabiri ni tariki ya 9 hamwe n’Ibirwa bya Comores.”

Ku bijyanye n’icyizere kiri hejuru Abanyarwanda bagiriye ikipe yabo nyuma yo kwitwara neza muri FIFA Series 2026, Constantine yagize ati “Nababwira ko bakwihangana. Turi kugerageza kubaka ikipe.”

Yakomeje agira ati “Imyaka ibiri ishize ntabwo yatubereye myiza mu bijyanye n’umusaruro. Twagize umusaruro mwiza muri FIFA Series, ariko ibyo byararangiye. Tugomba kubisiga inyuma.”

“Ubu tugomba kureba imikino ibiri dufite muri Maroc, na yo izatubera myiza. Nyuma yaho, muri Nzeri tuzatangira gushaka itike ya CAN. Nta mikino yoroha muri ruhago. Ugomba guhangana, ugomba gutsinda kandi ukaba n’umunyamahirwe. Tugomba kugerageza kuba ibyo bintu byose.”

Ku rutonde rusange rwa FIFA, U Rwanda ruri ku mwanya wa 128, Mali ikaba iya 52, Cap-Vert ikaba iya 69, mu gihe Liberia ari iya 140.

Muri iyi mikino yo gushaka itike ya CAN 2027, amakipe abiri ya mbere mu itsinda ni yo azabona itike.

Umutoza w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', Stephen Constantine, yavuze ko nubwo u Rwanda rwisanze mu itsinda rikomeye ariko bazagerageza gutsinda imikino yose yo mu rugo no kureba uko bitwara neza hanze
Amavubi aheruka kwitwara neza muri FIFA Series, azakina imikino ibiri ya gicuti muri Maroc, mbere yo gutangira urugendo rugana muri CAN 2027 muri Nzeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages