Ubusanzwe Siporo rusange muri ibi bihe bya COVID-19, ntabwo yemewe nkuko amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), abivuga.
Nyuma yo guhagarika Car Free Day nka Siporo ihuza ingeri z’abantu benshi batandukanye, yongeye gukomorerwa ariko ikazajya ikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Ku Cyumweru Tariki ya 23 Gicurasi 2021, nibwo Car Free Day izongera gukorwa nk’uko byatangajwe na Minisiteri ya Siporo.
Iyi Minisiteri ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko abantu bafite ibimenyetso bya COVID-19 batemerewe kwitabira iyi siporo rusange.
Mu mabwiriza agomba kuzubahirizwa muri Car Free Day harimo:
• Kwambara agapfukamunwa mbere na nyuma ya Siporo
• Kubahiriza intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi
• Kwitwaza no gukoresha imiti yabugenewe isubukura intoki



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!