Carlos Alós Ferrer yatangajwe nk’umutoza mushya n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, binyuze kuri Twitter yayo, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Werurwe 2022.
Mu butumwa bwa FERWAFA yagize iti “Tunejejwe no kubamenyesha ko Carlos Alós Ferrer yasinye nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu @AmavubiStars. Ikaze n’amahirwe masa mu mirimo ye.’’
Tunejejwe no kubamenyesha ko Carlos Alos Ferrer yasinye nk' umutoza mushya w'ikipe y'igihugu @AmavubiStars .
Ikaze n'amahirwe masa mu mirimo ye. pic.twitter.com/nvPq0BdbHh
— Rwanda FA (@FERWAFA) March 29, 2022
Uyu Munya-Espagne w’imyaka 47 yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kuzongerwa. Yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Kigali uyu munsi.
Akigera i Remera, Carlos Alós Ferrer yatambagijwe mu nyubako ikoreramo FERWAFA i Remera; aho yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Muhire Henry Brulart, amusobanurira ibihakorerwa, anasuhuza bamwe mu bakozi b’iri shyirahamwe.
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, umutoza mushya yashyikirijwe umwambaro w’Amavubi, wanditseho ijambo ‘Rwanda’ mu mugongo.
Carlos Alós Ferrer yatoranyijwe ku rutonde rw’abatoza barenga 10 bari basabye akazi ko gutoza Amavubi. Barimo Stephane Constantine watoje Amavubi mu 2014; Umufaransa Alain Giresse wabaye Umutoza Mukuru wa Mali, Tunisia na Sénégal; Sunday Oliseh watoje Nigeria mu 2015; Umufaransa Sebastian Migne watoje Kenya na Guinea Equatorial; Tony Hernandez ukomoka muri Espagne usanzwe ari Umutoza Mukuru wa Mukura VS; Hossam Mohamed El Badry wamaze imyaka ibiri ari umutoza wa Misiri; Ivan Hasek watoje Al-Hilal; Arena Gugliermo na Noel Tossi.
Akazi ko gutoza Amavubi kashyizwe ku isoko nyuma y’aho ku wa 10 Werurwe 2022, Ferwafa yamenyesheje umutoza Mashami Vincent wari uyifite ko atazongererwa amasezerano.
Amakuru avuga ko Carlos Alós Ferrer wagahawe azajya ahabwa umushahara uri hagati ya 17.000$ - 20.000$; kongeraho amafaranga yo kumutunga, byose bikangana na 25.000$ ni ukuvuga hafi miliyoni 30 Frw ku kwezi.
Biteganyijwe ko mu bihe biri imbere hazanatangazwa Umuyobozi ushinzwe ibya Tekiniki mu Ikipe y’Igihugu (DTN) uzahabwa amasezerano y’imyaka ine n’inshingano zo kubaka ruhago y’u Rwanda. Amahirwe menshi arahabwa Umufaransa Yann Daniélou w’imyaka 55.
– Ibyo wamenya ku mutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu
Carlos Alós Ferrer yaboneye izuba mu Mujyi wa Tortosa muri Espagne ku wa 21 Nyakanga 1975. Nk’umutoza afite Impamyabushobozi y’ibijyanye n’Imitoreze ya UEFA Pro.
Uyu mugabo afite ubunararibonye muri ruhago. Yabaye umunyezamu kuva mu 1993, atangira urugendo rwo gutoza mu 2003.
Nk’umutoza yanyuze mu makipe atandukanye muri Afurika n’u Burayi; yatoje muri FAR Rabat, Ex Enosis FC, Qatar SC, FC Kairat, Ikipe y’Igihugu ya Kazakhstan, Pogon Siedlce, TD FC Barcelona, Kitchee yo muri Hong Kong n’ayandi.
Reba Carlos Alós Ferrer ashyira umukono ku masezerano



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!