Ibyo kongerera amasezerano uyu mutoza byatangiye kuvugwa muri ntagiriro za Werurwe. Kuba Minisiteri ya Siporo yari itaratanga uburenganzira ntakuka ko Umutoza Ferrer asinya, byatumye bitinda kwemezwa ku mugaragaro.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Werurwe, ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Ferwafa yemeje ko Carlos Alós Ferrer yongerewe amasezerano azatangira mu kwezi gutaha kwa Mata, akazamara imyaka ibiri.

Yagize iti “Umutoza Carlos Alós Ferrer yamaze kongera amasezerano yo gukomeza gutoza Ikipe y’Igihugu nkuru y’Abagabo Amavubi, aya masezerano akaba azatangira mu kwezi gutaha kwa Mata, akazamara imyaka ibiri.”

Kuva yaba umutoza w'Amavubi, Carlos ukomoka muri Éspagne, amaze gutsindwa imikino ine irimo iya Éthiopie ibiri, uwa Sénégal na St Eloi Lupopo.

Carlos yanganyije imikino itanu irimo uwa Guinéa wa gicuti, uwa Éthiopie, Sudan y’Epfo i Kigali, Mozambique na Bénin mu gihe yatsinze umwe wa gicuti ubwo Amavubi yatsindaga Sudan y’Epfo igitego 1-0 i Kigali.

Umukino uheruka ni uwo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika banganyijemo na Bénin igitego 1-1 i Cotonou.

Kugeza ubu, ikipe ayoboye ni iya gatatu mu Itsinda L n’amanota abiri, riyobowe na Sénégal n’amanota icyenda, Mozambique n’amanota ane mu gihe Bénin iri ku mwanya wa nyuma wa kane, ifite inota rimwe.

Carlos Alós Ferrer utoza Amavubi yahawe amasezera azageza mu 2025
Carlos Alós Ferrer utoza Amavubi yahawe amasezera azageza mu 2025