Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 13 Mata 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Ghana, ryatangaje ko Ikipe y’Igihugu ya Black Stars yahawe umutoza mushya.
Ikipe y’Igihugu ya Ghana yari imaze igihe ishaka umutoza ushoboye uzayifasha mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Mu basabye akazi muri iki gihugu harimo Umunya-Senegal, Aliou Cissé, ari na we wavugwaga cyane, ariko akazi kahawe Carlos Queiroz ukomoka muri Portugal watoje amakipe atandukanye i Burayi.
Uyu mutoza wasimbuye Nana Otto Addo watozaga Black Stars, yahawe amasezerano y’igihe gito, ashobora kwiyongera igihe yageza iyi kipe muri ½ cy’Igikombe cy’Isi.
Uyu mutoza uzajya uhembwa ibihumbi 90$ [131.445.000 Frw], azishakira abamwungiriza batanu bazakorana mu Gikombe cy’Isi aho Ghana iri mu Itsinda L isangiye na Panama, Croatia n’u Bwongereza.
Carlos Queiroz w’imyaka 73, yatoje amakipe akomeye arimo Portugal yafashije kurenza amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2010, Afurika y’Epfo yahesheje itike y’Igikombe cy’Isi cya 2002, na Iran yajyanye mu Gikombe cy’Isi mu 2014 na 2018.
Andi makipe y’ibihugu ni Misiri, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Colombia, Oman, u Buyapani na Qatar.
Amakipe atari ay’ibihugu yafashije kugera ku bikomeye ni Sporting CP yo muri Portugal, NY/NJ MetroStars yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Real Madrid yo muri Espagne na Manchester United yo mu Bwongereza yabayemo umwungiriza wa Sir Alex Ferguson.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!