Uko imikino yagenze
Police 1-1 SC Kiyovu
APR 3-1 AS Muhanga
Musanze vs AS Kigali yasubitswe
Espoir 0-0 Mukura
Bugesera 1-0 Marines
Amagaju 0-0 Etincelles
Rwamagana 1-0 Gicumbi
Police yabonye igitego ku munota 3 ubwo Alex Ngirimana yitsindaga igitego naho igitego cyo kwishyura gutsindwa na Jean Pierre Muhindo ku munota wa 19.
Police imaze kunganya imikino 5 itsinda imikino ine ikaba iri ku mwanya wa kane n’amanota 17, inyuma ya AS Kigali, Police na APR zifite amanota 18.
Police yanganyije na SC Kiyovu igitego 1-1, mu mukino wari uri ku rwego rwo hejuru aho ikipe itozwa Hamis yarushije Police ariko ugasanga bahusha ibitego byinshi.
Police yatangiye isatira cyane ku munota wa mbere. Aho Jacques Tuyisenge yakomezaga guha imipira Isaie Songa ariko ba myugariro ba SC Kiyovu bagahagarara neza.
Ku munota wa 3 Alex Ngirimana yitsinze igitego cya mbere cy’umutwe ubwo Rachid Kalisa yateraga umupira uteretse (corner) ni nyuma yaho Dany Usengimana yari azamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso ateye Jean Paul Mutabazi ashyira umupira hanze.
Umupira wakomeje gukinirwa hagati mu kibuga ariko SC Kiyovu iza kubona uburyo ubwo kwishyura ariko Romani Jean ataye umupira uca hejuru y’izamu.
Police yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko umuzamu Jean Paul Mutabazi akomeza kurinda izamu.
Jean Pierre Muhindo yaje gutsinda igitego cyo kwishyura ku munota wa 19 ubwo Romani yaje guhindura umupira mwiza aha Muhindo.
SC Kiyovu yakomeje kurusha cyane Police mu kibuga hagati mu guhererekanya umupira neza naho Police ikomeza kwitwara neza mu bijyanye no gukina imipira iteretse.
Umuzamu, Mutabazi yaje kuva mu kibuga kubera ko yari agize imvune ku rutugu aza gusimburwa na Alex Ganza Bebe.
Muhindo yaje kubona ubundi buryo bwo gutsinda ariko umupira awutera hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Emery Mvuyekure.
Rutahizamu wa Police Songa yaje kubona uburyo bwo gutsinda kuri Police ariko ateye ishoti rikomeye rikurwamo na Ganza ni nyuma y’amakosa ya Alex Ngirimana.
Ngirimana yaje gusimburwa na Namasobwa Mukamba nyuma yo gukora amakosa menshi yashoboraga gutanga ibitego.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yose anganya. Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi ashaka igitego ariko ugasanga nta buryo bwo kuboneza mu izamu.
SC Kiyovu yakomeje gushaka igitego ariko umuzamu Mvuyekure akomeza kwihagararaho aha ni nako Police yakomeza kunyuzamo igasatira ariko Innocent Habyarimana, Usengimana na Songa bakomeza gutera imipira hanze.
Umukinnyi wa SC Kiyovu, Djuma Nizeyimana yaje kubona uburyo bwo gutsinda ariko Mvuyekure akuramo umupira.
Casa Mbungo yaje gusimbuza Imran Nshimiyama ashyiramo Robert Ndatimana nyuma yaho SC Kiyovu igaragaje imbaraga kurusha Police mu kibuga hagati.
Idesbar Nshuti yasimbuye Usengimana kugira ngo bashake ibitego ariko ntiyagize icyo akora gikomeye.
Undi mukino wa Musanze na AS Kigali wasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye mu Karere Musanze. APR yatsinze ibitego 3-1 AS Muhanga ibitego byinjijwe na Jean Claude Iranzi rwatsinze bibiri na Bernabe Mubumbyi watsinze kimwe.
Bugesera yatsinze 1-0 Marines, cyatsinzwe na kapiteni David Nzabanita Saibad.
Shampiyona ikaba igiye guhagarara ikazongera gusubukurwa ku itariki 12 z’ukwezi k’Ukuboza.



















TANGA IGITEKEREZO