Igitego cya AS Kigali cyatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 69’ ku mupira yahawe na Rugirayabo Hassan.
Cassa Mbungo watangiye akazi muri AS Kigali kuwa Mbere tariki 25 Mata 2022, yabonye itsinzi ye ya mbere mu rugendo rushya yatangiranye n’ikipe yigeze gutoza.
Cassa wanahaye AS Kigali igikombe cy’Amahoro cya 2012, yagarutse muri aka kazi ko kuyitoza nyuma yo kuva muri Bandari FC yo muri Kenya. Ni nyuma y’uko iyi kipe y’abanyamujyi itandukanye n’abatoza b’abanya-Uganda bahoze bayitoza.
AS Kigali y’uyu munsi yari irimo impinduka mu babanje mu kibuga ahanini bashingiye hagati mu kibuga kuko Niyonzima Olivier Sefu, Kalisa Rachid na Mugheni Kakule Fabrice bari bahuriyemo.
Nu busatirizi, Shaban Hussein Tchabalala yari yongeye gukorana na Aboubakar Lawal mu gihe Haruna Niyonzima yari muri 11 babanje mu kibuga akina mu ruhande.
Gasogi United yari yagaragaje ubukana hagati mu kibuga ubwo yahuraga na Kiyovu SC, byateye AS Kigali gukina umukino wabo banoza iki gice bari bazi ko uwo bahanganye ahafite imbaraga nyinshi.
Ibi byatumye umukino ukinirwa hagati, AS Kigali igakina imipira migufi hanyuma Gasogi United igacungira ku mipira miremire.
Ku munota wa 54’ nibwo Gasogi United yasigaye ari abakinnyi 10 kuko Herron Scarla Berian yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo kugwiza amakarita abiri y’umuhondo.
AS Kigali yagiye ikora impinduka havamo abarimo Kalisa Rachid na Haruna Niyonzima hajyamo Ndekwe Félix na Kayitaba Bosco.
Undi mukino wakinwe ku gicamunsi, Police FC yatsinze Etoile de l’Est ibitego 2-1 mu mukino waberaga mu karere ka Ngoma.
Ndayishimiye Antoine Dominique na Twizeyimana Martin Fabrice batsindiye Police FC mu gihe Stanley Wilfried yatsindiye Etoile de l’Est. Rayon Sports yaraye itsinze Bugesera FC igitego 1-0 cyatsinzwe n’umunya-Uganda, Moussa Esenu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!