00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cassa Mbungo André yatangiye akazi muri AS Kigali

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 25 April 2022 saa 10:18
Yasuwe :

Cassa Mbungo André wahoze ari Umutoza Mukuru wa Bandari FC, yasubiye muri AS Kigali nk’Umutoza Mukuru, ikipe yatoje mbere yo kujya muri Police FC.

Cassa Mbungo wari umaze iminsi adafite akazi nyuma yo gutandukana na Bandari FC yo muri Kenya, yasimbuye Mike Hilary Mutebi wahagaritswe nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports.

Mutebi uvuka muri Uganda, yari yarasinye amasezerano y’imyaka ibiri kimwe na Jackson Mayanja wari umwungirije, basimbuwe na Cassa Mbungo wahawe amasezerano y’umwaka umwe n’igice.

Cassa asanze AS Kigali iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 37 mu mikino 24 ya shampiyona ikaba yaranabonye itike ya ¼ cy’igikombe cy’Amahoro izakiramo Gasogi United kuri uyu wa Kabiri.

Cassa Mbungo André yatangiye akazi muri AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages