Uyu mutoza yabigarutseho nyuma yo gutsinda Rayon Sports y’Abagore igitego 1-0 mu mukino wa gicuti.
U Rwanda na Nigeria bizahura mu mikino y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 izaba mu mpera za Nzeri.
Abajijwe intego bazajyana muri uyu mukino bazahanganamo n’ikipe ya mbere ku Mugabane wa Afurika, Cassa Mbungo yagaragaje ko ari akazi gakomeye cyane.
Ati “Reka nguhe amakuru ya Nigeria. Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 cyatangiye mu 2002 kandi Nigeria ntabwo irasibayo na rimwe.”
“Imaze gukina imikino 47 yatsinze 44 yanganyije itatu. Abakuru muri bo ni bo batwaye Igikombe cya Afurika ejo bundi. Na we sunika (umukinnyi) ureba aho wamugeza.”
Yakomeje agaragaza ko intego ari ukuzakurira mu mukino.
Ati “Njye ngomba gukurira muri uwo mukino. Intego ni ukuyitsinda ariko nkurira no muri uwo mukino.”
Muri rusange, uyu mutoza yagaragaje ko ari gutegura amakipe y’abagore azaba meza mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere.
Ati “Turacyubaka. Urebye iyi kipe irimo abana benshi bavutse mu 2010, 2011 na 2008. Ntabwo twavuga ngo ejo tuzagenda dutsinde ikipe yose ariko tuzagenda dukura.”
Yagaragaje uko ari ugutegura aya makipe. Ati “Ndi gutegura abatarengeje imyaka 20, 17, abakuru muri bo ni bo bazazamuka mu ikipe nkuru. Ni filozofi ndi gukoresha yo kubategura bose mu gihe kimwe kugira ngo tuzagire ikipe izaba yitwara neza mu myaka ibiri iri imbere. Mu 2027 na 28 tuzaba dufite ikipe nziza kurushaho.”
U Rwanda rwageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Zimbabwe mu ijonjora ry’ibanze, iyitsinze igitego 1-0 mu mikino yombi.







Ibitekerezo 0