Iyi ni inshuro ya gatatu Cassa Mbungo atoza AS Kigali yagezemo bwa mbere hagati ya 2004–2006, bwa kabiri hagati ya 2012–2014 ndetse anayihesha Igikombe cy’Amahoro, yayigarutsemo tariki 25 Mata 2022 avuye muri Bandari FC yo muri Kenya ubwo yasimburaga Mike Hilary Mutebi wayitoje iminsi 95 gusa wari wahagaritswe n’Abanyamujyi nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports igitego 1-0.
Ku rutonde rwa Shampiyona ishize, AS Kigali yasoreje ku mwanya wa kane n’amanota 40 arushwa na APR FC ya mbere amanota 16. Yabonye intsinzi 13, anganya imikino umunani atsindwa icyenda.
Nyuma y’iyegura ry’uwahoze ari Perezida w’iyi Kipe y’Umujyi wa Kigali, Shema Fabrice tariki 5 Kamena 2023, yaracecetse cyane ku isoko ry’abakinnyi aho ndetse bamwe mu nkingi za mwamba zayo bagiye bayicika harimo abasoje amasezerano ntibayongererwa.
Aba barimo Umunyezamu Ntwari Fiacre wasinye muri TS Galaxy, Umugande Edward Satulo uzakinira Bandari FC yo muri Kenya, Kwitonda Ally werekeje muri Police FC, Manzi Thierry werekanywe na Al Ahly Tripoli, Kalisa Rachid na Mugheni Fabrice barangije amasezerano na Niyonzima Olivier ‘Seif’ wasinye muri Kiyovu Sports.
Kugeza ubu nta mukinnyi n’umwe AS Kigali iratangaza ko yasinyishije nk’umukinnyi wayo mushya.
Umutoza Cassa Mbungo yitezweho kubaka ikipe izahangana n’abakeba bakomeje kwigaragaza cyane ku isoko nka APR FC yasubiye kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga nyuma y’imyaka 11 ndetse izanahagararira u Rwanda muri CAF Champions league.
Hari kandi Rayon Sports yakuriweho kuzatangirira mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup na Kiyovu Sports ikomeje gusinyisha abanyamahanga n’Abanyarwanda bakomeye.
Cassa Mbungo urambye mu mwuga wo gutoza guhera mu 1998, yaciye mu makipe atandukanye arimo AS Kigali, Kiyovu Sports, Police FC, Rayon Sports, Gasogi United n’ayo hanze nka AFC Leopards na Bandari FC zo muri Kenya n’Ikipe y’Igihugu Amavubi.
Uyu mutoza kandi yegukanye ibikombe bitandukanye birimo bitatu by’Amahoro, birimo bibiri yahesheje AS Kigali mu 2013 na 2022 n’icyo yatwaranye na Police FC mu 2014, n’Igikombe kiruta ibindi [Super Cup] cya 2022 yahesheje AS Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!