Muri tombola yakozwe kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, Uganda izakira irushanwa iyoboye itsinda rya mbere.
Rwanda, Burundi na Djibouti nibyo bihugu biri kumwe na Uganda mu itsinda rya mbere (A).
Itsinda rya kabiri (B) ririmo; Tanzanie, Zanzibar, South Sudan na Ethiopie. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izahaguruka i Kigali tariki 20 Gicurasi 2022.
U Rwanda ruheruka kwitabira iri rushanwa mu 2018 ubwo ryaberaga i Nyamirambo rikegukanwa na Tanzania.
CECAFA y’abagore iheruka yabereye muri Tanzania yegukanwa na Kenya. U Rwanda ntabwo rwitabiriye bitewe n’amikoro make.
Mu 2016, u Rwanda rwakinnye CECAFA yabereye muri Uganda, rusoza ku mwanya wa gatanu. Igikombe cyatwawe na Tanzania itsinze Kenya ibitego 2-1.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!