00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CECAFA : APR FC yatsinze Abarundi bo muri LLB iba iya mbere mu itsinda

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 23 July 2015 saa 06:30
Yasuwe :

APR FC yatsinze Lydia Ludic y’i Burundi ibitego 2-1, umukino wa gatatu w’itsinda B muri CECAFA Kagame cup byinjijwe na Sibomana Patrick na Bigirimana Issa basoza ku mwanya wa mbere bazahura muri ¼ cy’irangiza n’iya gatatu mu itsinda A.

Kuba Bizimana Djihad na Ngabo Albert bari bafite amakarita abiri y’umuhondo ndetse baramaze kwizera itike ya ¼ cy’irangiza, abatoza bahinduye abakinnyi barindwi.

Abatoza baruhukije Iranzi Jean Claude, Ndahinduka Michel, Kapiteni Nshutiyamagara Ismael "Kodo", Mukunzi Yannick na Nkinzingabo Fiston baha umwanya Rugwiro Herve, Rutanga Eric, Nsabimana Eric, Buteera Andrew, Sekamana Maxime, Sibomana Patrick na Bigirimana Issa.

Bigirimana Issa wa APR FC watsinze igitego cya kabiri cya APR FC

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye baguye miswi, uburyo bukomeye bwabonywe na LLB ubwo umunyezamu Ndoli Jean Claude yanyereraga umupira watewe mu izamu urye ugarurwa n’isura ya Rwatubyaye Abdul.

LLB yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 53 w’igice cya kabiri ku mupira Nahimana Abdul Aziz yahawe n’umunyezamu Ndoli Jean Claude.

APR FC yishyuye iki gitego nyuma y’iminota itanu ubwo umupira waterwaga mu rubuga rwa LLB, Kiza Fataki yawugaruzaga ukuboko, umusifuzi atanga penaliti yinjijwe neza na Sibomana Patrick.

Iyi kipe yatwaye shampiyona y’u Rwanda yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ariko umupira Bigirimana Issa yahaye Ruhinda Farouk mu rubuga rwa LLB awutera nabi ujya hanze.

Bizimana Djihad (ubanza iburyo) ntiyakinnye kubera amakarita abiri y'umuhondo

Nkinzingabo Fiston yasimbuye, ahereza umupira Bigirimana Issa umukino ugana ku musoza atsinda igitego cya kabiri, isoza imikino y’amatsinda n’amanota 9/9.

Kuba APR FC ari iya mbere mu itsinda B bizatuma ihura n’iya gatatu mu itsinda A ishobora kuba Yanga Africans ifite amanota atatu mu mikino ibiri nyuma ya Gor Mahia na Al Khartoum zifite atandatu.

Undi mukino w’itsinda B, Al Ahly Shandy yatsinze FC Heegan ibitego 2-1 ibona itike ya ¼ cy’irangiza.

Kuri uyu wa Gatanu harakina itsinda A, Gor Mahia ihure naAl Khartoum [ifite amanota 6] saa saba naho KMKM ihure na Yanga ya Niyonzima Haruna isabwa gutsinda ngo yizere itike.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages