Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nyakanga 2026, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium habereye imikino ya kabiri mu Itsinda C ry’iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Kagame.
Al Hilal SC yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo yizere kuyobora itsinda, yakoze impinduka ugereranyije n’abakinnyi yari yabanje mu kibuga ikina na Tusker FC.
Yashyize mu kibuga umunyezamu Soufiane Farid Ouedraogo, Abdelrazig Yagoub Omer Taha, Ernest Luzolo Nsita, Ahmed M’bareck, Steven Ebuela na kapiteni w’iyi kipe Mohamed Abdelrhman Yousif Yagub.
Mu minota itanu ya mbere y’uyu mukino, Al Hilal SC yari yamaze kubona mu izamu rya KVZ SC yo muri Zanzibar, itsinda igitego cya mbere.
Ni igitego cyabonetse ubwo Babe Diara wa Al Hilal yakinirwaga nabi na Munir Abdu Shafi wa KVZ SC, hatangwa penaliti yatewe neza na Mohamed Abdelrhman Yousif Yagub, ivamo igitego cya mbere.
Ku munota wa 28 w’umukino, Al Hilal SC yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Ahmed M’bereck, ariko gikangura KVZ SC iva inyuma ijya gushaka uko yishyura hakiri kare.
Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2-0, mu cya kabiri Umutoza Mukuru wa Al Hilal SC, Guy Bukasa, akora impinduka akuramo abarimo Salah Eldin ashyiramo Ansumana Samura.
Uyu mukinnyi yashyizemo igitego cya gatatu ku munota wa 80, gikurikirwa n’icya Akire Temple Taiwo ku munota wa 90, nyuma yo gucenga umunyezamu wa KVZ SC, Bashir Muslim Darwesh.
Iki ni na cyo cya nyuma cyabonetse muri uyu mukino, bituma Al Hilal SC iyobora Itsinda C n’amanota atandatu, igasabwa inota rimwe ku mukino wa nyuma mu itsinda uzayihuza na Rayon Sports.
Ni mbere y’uko Rayon Sports y’amanota atatu ikina na Tusker FC yo muri Kenya itarabona inota na rimwe. Umukino w’amakipe yombi uraza gutangira saa Kumi n’Ebyiri.
KVZ SC yiyongereye kuri Mogadishu City na Garde Républicaine FC zamaze gusezererwa mu irushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!