Abatoza ba APR FC bakoze impinduka Iranzi Jean Claude abanza mu kibuga mu mwanya wa Sibomana Patrick.

APR FC yabonye igitego mu gice cya mbere gitsinzwe na Ndahinduka Michel bizera itike ya ¼ cy’irangiza nubwo bafite akazi gakomeye imbere y’Abarundi ba Lydia Ludic kuwa Kane bashaka umwanya wa mbere mu itsinda B byatuma bahura n’izaba iya gatatu mu itsinda rya mbere ririmo Gor Mahia, Yanga Africans na Al Khartoum ya Kwesi Appiah.

Aganira na Radio 10, umutoza wungirije wa APR FC, Mashami Vincent yavuze ko bari gukora uko bashoboye ngo bayobore itsinda nubwo umukino na FC Heegan wabagoye ndetseb uri no ku rwego ruciriritse.

Ndahinduka Michel na Nkinzingabo Fiston batsindiye APR FC bakina na FC Heegan
Ndahinduka Michel na Nkinzingabo Fiston batsindiye APR FC bakina na FC Heegan

Nkinzingabo Fiston yatsindiye APR FC igitego cya kabiri nyuma yo gusongamo umupira watewe na Ndahinduka ukagarurwa na ba myugariro ba FC Heegan yari yanganyije na Lydia Ludic mu mukino ubanza.

Nkinzingabo yagize ati “ Nishimiye kuba ntsinze igitego ku nshuro ya mbere nkinnye CECAFA Kagame cup. Ntacyo andi makipe aturusha, turasabwa kugira ubushake.”

Ubwo APR FC izaba ikina kuwa Kane na Lydia Ludic izaba idafite Bizimana Djihad baguze muri Rayon Sports miliyoni 8 FRW wabatsindiye bakina na Al Ahly Shendi. Djihad yabonye ikarita ya kabiri y'umuhondo.

Muri iri tsinda rya kabiri, Al Ahly Shendi yatsinzwe na APR FC ku mukino ubanza yanganyije na Lydia Ludic ibitego 2-2.