Mu gihe igice cya mbere cy’uyu mukino wa mbere wa CECAFA Kagame cup cyari cyarangiye baguye miswi, APR FC yari yabonyemo uburyo buke bukomeye bwavamo igitego.
Muri ba myugariro Nshutiyamagara Ismael “Kodo” yakinanye na Rwatubyaye Abdul witwaye neza muri uyu mukino.
Mu gice cya kabiri APR FC yakoje igitutu Al Ahly Shendi maze ku mupira yaherejwe n’umukinnyi w ‘iyi kipe yo muri Sudani, Bizimana Djihad aterera ishoti kure atsindira APR FC igitego mu mukino wa mbere yari ayikiniye.
APR FC yashoboraga kubona igitego cya kabiri ariko umupira watewe na Sibomana ukubita umutambiko w’izamu.
Iranzi Jean Claude yasimbuye Nkinzingabo Fiston, Mubumbyi Bernabe aha umwanya Bigirimana Issa, Sibomana Patrick asimburwa na Butera Andrew.
Ndahinduka Michel yabonye uburyo bukomeye bwo gutsinda igitego ariko umupira urenzwa na myugariro wa Al Ahly Shendi.
Mukunzi Yannick wa APR FC niwe watowe nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino.
APR FC ifite umukino wa kabiri kuwa Kabiri bakina na Heegan yo muri Somalia isoze imikino yo mu matsinda ikina na LLB AFC y’i Burundi kuwa Kane.



















TANGA IGITEKEREZO