00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CECAFA Kagame cup: Migi yigijeyo Haruna

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 29 July 2015 saa 09:01
Yasuwe :

Nubwo yifuzaga kumutsinda akamwakira muri Tanzania, Azam FC ya Mugiraneza Jean Baptiste “Migi” yasezereye kuri penaliti 5-3 Yanga ya Haruna Niyonzima muri ¼ cya CECAFA Kagame cup.

Nyuma y’iminota 90, Azam FC yanganyije na Yanga Africans, amakipe yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame cup mu 2012, Watoto wa Jangwani batsinda Azam FC ibitego 2-0.

Amakipe yombi yagaragaje ubuhanga no kudakora ikosa ryavamo igitego, ba myugariro ba Azam FC Serge Wawa Pascal, Aggrey Morris na Kheri Salum bahagaze neza imbere ya ba rutahizamu ba Yanga Donald Ngoma, Deus Kaseke na Tambwe Amissi.

Friends reunited: Nyuma y'igihe kinini Migi yongeye guhura na Haruna bahanganye
Migi na Haruna bagikinana muri APR FC mbere y'uko kapiteni w'Amavubi ajya muri Yanga

Ku ruhande rwa Yanga, Nadir Haroub na Kelvin Yondani bacunze neza abo kwa Azam FC John Bocco na Kipre Tchetche.

Umutoza wa Azam FC, Stewart Hall yari yasabye Mugiraneza Jean Baptiste “Migi” gucunga ijisho ku rindi Niyonzima Haruna wagombaga kuyobora umukino wa Yanga.

Byabaye ngombwa ko bitabaza penaliti maze iza Azam FC zitsindwa na Kipre Herman Tchetche, Serge Wawa Pascal, John Bocco, Himid Mao na Aggrey Morris naho iza Yanga zinjizwa na Nadir Haroub ‘Cannavaro’, Salum Telela na Godfrey Mwashiuya.

Azam FC ya Migi yabonye itike ya 1/2 cy'irangiza cya CECAFA Kagame cup basezereye Yanga kuri penaliti
Mu kwezi kwa mbere muri Azam FC, Migi aratera intambwe igana ku gikombe, kuwa Gatanu bazahura na KCC ya Sam Ssimbwa

Umunyezamu wa Azam FC Aishi Salum Manula yakuyemo iya myugariro mushya wa Yanga, Mwinyi Hajji Mngwali.

Muri ½ cy’irangiza kuwa Gatanu, Azam FC izakina na KCC ya Uganda yatsinze Al Ahly Shendy ibitego 3-0 bya Joseph Ochaya, Muzamiru Mutyaba and Tom Masiko.

Undi mukino wa ½ cy’irangiza, Gor Mahia ya Sibomana Abuba, Kagere Meddie na Nizigiyimana Kharim izahura na Khartoum N. yasezereye APR FC iyinyagiye ibitego 4-0.

Mbuyu Twite wakiniye APR FC n'Amavubi yitwa Gasana ahanganye n'umukinnyi wa Azam FC

Mu makipe ane asigaye muri CECAFA Kagame, abiri niyo yatwayeho iki gikombe, Gor Mahia yagitwaye inshuro eshanu igiheruka mu 1985, KCC mu 1978 mu gihe ari inshuro ya mbere Khartoum ikinnye iyi mikino n’inshuro ya gatatu kuri Azam FC.

Migi na bagenzi be 10 ba Azam FC babanje mu kibuga
Haruna na bagenzi be bananiwe gusezerera Azam FC kuri penaliti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages