Iri rushanwa rigarutse nyuma y’imyaka ibiri ritaba kuva mu 2021 ubwo ryaberaga i Dar es Salaam muri Tanzania, igihugu kizakira iry’uyu mwaka kuva tariki ya 20 Nyakanga kugeza ku ya 4 Kanama 2024.
Mu makipe 16 azarikina harimo 12 yo mu mashyirahamwe agize CECAFA, arimo na Zanzibar, n’andi ane azatumirwa.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 14 Gicurasi, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CECAFA, John Auka Gecheo, yavuze ko bishimiye igaruka ry’iri rushanwa ryari rimaze imyaka ibiri ritaba.
Ati "Twishimiye ko iri rushanwa rizaguruka nyuma y’imyaka ibiri, rigafasha amakipe kwitegura neza CAF Champions League na CAF Confederation Cup ya 2024/25, ndetse n’amarushanwa y’imbere mu bihugu."
Ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba mu 2021, Express FC yo muri Uganda yaryegukanye itsinze Nyasa Big Bullets yo muri Malawi igitego 1-0.
Amashyirahamwe ya Ruhago agize CECAFA ni irya Kenya, Uganda, Tanzania, Sudani y’Epfo, Sudani, Ethiopia, Eritrea, Zanzibar, Somalia, u Rwanda, u Burundi na Djibouti.
Kuri ubu, APR FC ni yo yizeye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa nyuma yo kwegukana Shampiyona ya 2023/24.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!