Yanga yari yatsinzwe umukino ubanza na Gor Mahia ya Kenya ibitego 2-1, yatsinze Telecom ya Djibouti ibitego 3-0. Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye Malimi Busungu yatsindiye iyi kipe yatwaye shampiyona ya Tanzania bajya kurhukana igitego.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Hans van Der Pluijm na Niyonzima Haruna yasatiriye cyane ibona ibitego bibiri bya Busungu na Geofrey Mwashuya.
Muri uyu mukino Yanga yahushije penaliti ebyiri, iya rutahizamu w’Umurundi Tambwe Hamissi na Simon Msuva.
Muri tsinda rya mbere, Al Khartoum ya Kwesi Appiah yatsinze umukino wa kabiri bakina na KMKM yo muri Zanzibar ibitego 2-1. Ku munota wa karindwi, Osman Bilal Salah Eldin, kapiteni wa Al Kharthoum yatsinze igitego cyagombowe na Matteo Saimon wa KMKM.
Umunyakenya Anthony Akumu yatsindiye iyi kipe yo muri Sudani ku munota wa 81 mbere yo guhura na Gor Mahia kuwa Gatanu naho KMKM ikine na Yanga.
Yanga igifite ihurizo ryo kwikiranura na Al Khartoum ku Cyumweru ishobora guhura na APR FC ya mbere mu itsinda rya kabiri n’amanota atandatu mbere yo guhura na Lydia Ludic kuri uyu wa Kane nta Bizimana Djihad ufite amakarita abiri y’umuhondo.
Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, mu itsinda rya gatatu, KCCA yo muri Uganda yatsinze Adama City yo muri Ethiopia igitego 1-0 cya Tom Masiko kuri penaliti.
Saa munani: Heegan (Somalia) vs Al Ahly Shandy (Sudani)
Saa kumi: APR FC (Rwanda) vs LLB AFC (Burundi)



















TANGA IGITEKEREZO