Iyi kipe yegukanye Igikombe cya Shampiyona mu Rwanda 2017/2018, ikomeje guhura n’akazi gakomeye muri Cecafa Kagame Cup iri kubera muri Tanzania, nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere na Singida United, yongeye gukorwa mu nkovu na Simba SC kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Nyakanga 2018.
Amakipe yombi yakinnye igice cya mbere acungana, yirinda gutsindwa igitego hakiri kare, bituma iminota 45 irangira ari 0-0. Mu gice cya kabiri, APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 68 ku gitego cya Nkinzingabo Fiston nyuma y’iminota ine gusa gihita cyishyurwa na Adam Salamba.
Simba SC itozwa na Masoudi Djuma uzi APR FC neza, yatangiye kwiharira umukino, ibona uburyo butandukanye bwo gutsinda bikanga ariko mu minota wa nyuma rutahizamu w’Umunyarwanda, Kagere Meddie iyi kipe iherutse kugura atsinda igitego cya kabiri, umukino urangira ari 2-1.
Gutsindwa uyu mukino bivuze ko APR FC itarabasha kubona inota na rimwe mu mikino ibiri amahirwe menshi ari uko izasezererwa gusa mu gihe yatsinda Dakadaha yo muri Somalia mu mukino wa nyuma, ishobora kuzamuka nk’ikipe yatsinzwe neza bitewe n’amanota izindi zabaye iza gatatu mu yandi matsinda zizaba zifite.









Ibitekerezo 0