Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ibihugu bitanu, ryakinwe mu buryo bwa ‘mini-championnat’ aho buri kipe yagiye ihura n’iyindi noneho hakazarebwa iyabonye amanota menshi, hagira iziyanganya hakarebwa ibitego zizigamye.

Mbere y’uko hakinwa umunsi wa nyuma kuri uyu wa Gatanu, Uganda (yamaze gukina imikino yayo yose) iri imbere n’amanota arindwi, Ethiopia ikaba iya kabiri n’amanota atandatu, Tanzania n’u Rwanda zikagira amanota ane naho Kenya ikaba iya nyuma n’inota rimwe.

Mu mikino isoza, Ethiopia irahura na Tanzania saa 14:00 kuri Stade de Kigali hakurikireho umukino w’u Rwanda na Kenya saa 16:30 z’umugoroba aho nk’ibisanzwe kwinjira ku kibuga ari ubuntu.

Tanzania ifite igikombe giheruka cy’iri rushanwa cyabaye mu 2016, yatangiye nabi uyu mwaka itsindwa n’u Rwanda 1-0 inganya na Kenya mu mukino wa kabiri 1-1 ariko yikosora mu mikino wa gatatu inyagira Uganda ibitego 4-1.

Iyi kipe ifite amanota ane kugeza ubu, kugira ngo yisubize iki gikombe irasabwa gutsinda Ethiopia byanze bikunze, aho yagira amanota arindwi inganya na Uganda n’u Rwanda mu gihe rwaba rwatsinze Kenya. Icyo gihe hakitabazwa ibitego amakipe azigamye nabyo hagira izinganya, hakitabazwa umubare w’ibitego zatsinze.

Ethiopia nayo yatangiye irushanwa nabi itsindwa na Uganda 2-1 nyuma ikikosora itsinda u Rwanda 3-0 na Kenya 1-0; ifite amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa kuko mu gihe yatsinda Tanzania kuri uyu wa Gatanu yagira amanota icyenda nta kindi kirebweho ikaba yahita itwara igikombe ititaye k’uko undi mukino w’u Rwanda na Kenya wagenda.

Kugeza ubu, Kenya iraza guhura n’u Rwanda ikinira ishema kugira ngo ive i Kigali nibura itsinze umukino kuko intsinzi yayo itayiganisha ku gitombe.

Ethiopia irasabwa gutsinda Tanzania igahita yegukana igikombe nta yindi mibare
Ethiopia irasabwa gutsinda Tanzania igahita yegukana igikombe nta yindi mibare
Imibare irakomeye kugira ngo u Rwanda rwegukane CECAFA kuko rusabwa gutsinda Kenya rukaba rwagira amahirwe bitewe n'ibyavuye mu mukino wa Ethiopia na Tanzania
Imibare irakomeye kugira ngo u Rwanda rwegukane CECAFA kuko rusabwa gutsinda Kenya rukaba rwagira amahirwe bitewe n'ibyavuye mu mukino wa Ethiopia na Tanzania
Uganda yarangije imikino yayo iraba ifana Tanzania ngo itsinde Ethiopia bibe byatuma igira amahirwe yo kwegukana igikombe ku nshuro ya mbere
Uganda yarangije imikino yayo iraba ifana Tanzania ngo itsinde Ethiopia bibe byatuma igira amahirwe yo kwegukana igikombe ku nshuro ya mbere