Nubwo bari mu bahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze kwemeza ko n’abakinnyi batsinze ibitego bazahembwa kuri uyu wa Gatandatu. Gutora umukinnyi wa mwiza w’umwaka birakomeza kuri uyu wa Kane, bizarangire ejo ku wa Gatanu saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Hamissi Cedric wakinnye imikino yo kwishyura ya shampiyona (13) yatsinzemo ibitego 16 maze aca agahigo kari gafitwe na Bokota Labama mu 2006, ubwo yatsindiraga Rayon ibitego 14 mu gice cya kabiri cya shampiyona.
FERWAFA izahemba na Rutahizamu wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri, Ndahinduka Michel watsindiye Bugesera FC ibitego 21 ndetse afasha iyi kipe gusezerera Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro muri 1/8 cy’irangiza.
Mbarushimana Jolie ukinira APR FC y’abagore yasoje shampiyona y’abagoe atsinze ibitego 25.
Mu mushinga wo guhemba abakinnyi, FERWAFA yari yifuje guhemba ibyiciro byinshi byatanze umusanzu kuri ruhago y’u Rwanda mu mwaka ushize, gusa nyuma yo kubura abaterankunga bamwe mu bagombaga guhembwa bakuwemo.
Gutora umukinnyi mwiza w’umwaka byatangiye saa mbiri kuri uyu wa Kane kugera saa Kumi n’imwe kuwa Gatanu.
Nyuma yo gutora abakinnyi bane muri buri cyiciro, abagabo n’abagore, gutoranyamo umukinnyi wahize abandi mu mwaka ushize wa shampiyona byasubukuwe kuri uyu wa kane, bikazasozwa kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’imwe.
Abakinyi bane bazatorwamo umwe warushije abandi mu bagabo ni Hamiss Cedric (Rayon Sports), Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Mpozembizi Mohamed (Musanze FC) na Ndahinduka Michel (Bugesera FC).
Mu bagore harimo Mbarushimana Jolie (APR FC), Uwamahirwe Shadia (AS Kigali), Niyoyita Alice (Kamonyi) na Ibangarye Anne Marie (AS Kigali).
Abatora ni abanyamakuru b’imikino, abatoza n’abakapiteni b’icyiciro cya mbere, icya kabiri n’abagore.
Birshoboka ko abakinnyi nka Hamissi Cedric, Ndahinduka Michel na Mbarushimana Jolie babona ibihembo bibiri, ni ukuvuga icy’umukinnyi mwiza w’umwaka ndetse n’uwatsinze ibitego byinshi, umwe muri bo ashoboye kuba uwa mbere.
Biteganyijwe ko uwatsinze azatangazwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n’ebyiri kuri Sports View Hotel.



















TANGA IGITEKEREZO