00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chairman wa APR FC yavuze ku ihagarikwa rya Mamadou Sy na Dauda Yussif

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 October 2025 saa 12:41
Yasuwe :

Chairman w’Ikipe ya APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko abakinnyi Mamadou Sy na Dauda Yussif bahagaritswe n’umutoza ndetse ari we uzasobanura birambuye icyo yashingiyeho.

Rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania n’Umunya-Ghana Dauda Yussif Seidu ukina mu kibuga hagati, bombi ntibakinnye umukino wo kwishyura wahuje APR FC na Pyramids FC ku Cyumweru i Cairo.

Amakuru avuga ko bakuwe mu bakinnyi bifashishwa muri uwo mukino kubera imyitwarire mibi. Ni nyuma y’uko basohotse mu mwiherero ku wa Gatandatu, bamwe bakabihuza no kugambanira ikipe ngo bayitsindishe.

Aganira na IGIHE, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko umutoza ari we uzi icyo yashingiyeho ahagarika aba bakinnyi.

Ati “Imyitwarire mibi yabo, umutoza ni we wabahagaritse. Mutegereze umutoza abanze aze, tuzabaha ibisobanuro. Umutoza ni we uyobora abakinnyi, baraza uyu munsi. Naduha raporo y’ibyabaye byose, namwe muzabimenya.”

Dauda Yussif yari yabanje mu kibuga mu mukino ubanza wahuje APR FC na Pyramids FC i Kigali tariki ya 1 Ukwakira 2025, asimburwa na Hakim Kiwanuka ku munota wa 77.

Ni mu gihe Mamadou Sy yagiye mu kibuga asimbuye William Togui ku munota wa 74.

APR FC yasezerewe muri CAF Champions League nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 ku Cyumweru, byiyongeraga kuri 2-0 yatsindiwe i Kigali.

Iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu izasubira mu kibuga tariki ya 19 Ukwakira 2025, aho izaba yakiriye Mukura VS mu mukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona y’u Rwanda uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Dauda Yussif yasohotse mu mwiherero wa APR FC i Cairo, bituma akurwa mu bakinnyi bakinnye na Pyramids FC ku Cyumweru
Mamadou Sy na we yahagaritswe n'umutoza Taleb Abderrahim nyuma yo kuva mu mwiherero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages