Paris Saint Germain na Chelsea zahuraga ku nshuro ya gatatu yikurikiranya muri iryo rushanwa, iyo kipe yo mu murwa mukuru w’u Bufaransa itsinda Chelsea ibitego bibiri kuri kimwe.
PSG yatsindiwe igitego cya mbere na Zlatan Ibrahimovic ku munota wa 39, cyishyurwa na John Obi Mikel ku munota wa 45 bahita bajya ku ruhuka.
Cavani waje mu kibuga asimbuye, ni we wahesheje ikipe ya PSG amanota atatu ku gitego yatsinze ku munota wa 78, cyongereye amahirwe yo kuba yakomeza muri ¼ igasezerera Chelsea nk’uko yabikoze umwaka ushize.
Mu gice cya mbere cy’uwo mukino, abafana ba Chelsea bateje akavuyo muri stade, Parc des Princes kugira ngo Polisi ibahagarike yifashisha ibyuka biryana mu maso nk’uko ikinyamakuru Dailymail dukesha iyi nkuru cyabitangaje.
Umwaka ushize, abafana ba Chelsea n’ubundi ku mukino bari basuye PSG, bavuzweho irondaruhu ubwo bangaga ko umugabo w’umwirabura yinjira muri Gari ya Moshi yari ibatwaye ndetse byaje gutuma bamwe bafatirwa ibihano byo kutongera kureba imikino y’ikipe yabo.
Mu wundi mukino wa 1/8 wabaye, ikipe ya Benefica yatsinze Zenit St P yo mu Burusiya igitego kimwe ku busa, ku munota wa nyuma w’umukino.
Uko indi mikino iteganyijwe:
Tariki 17 Gashyantare:
KAA Gent vs VfL Wolfsburg
Roma vs Real Madrid
Tariki 23 Gashyantare:
Arsenal vs Barcelona
Juventus vs Bayern Munich
Tariki 24 Gashyantare:
Dynamo Kiev vs Man City
PSV Eindhoven vs Atl Madrid
Tariki 8 Werurwe:
VfL Wolfsburg vs KAA Gent
Real Madrid vs Roma
Tariki 9 Werurwe:
Zenit St P vs Benefica
Chelsea vs Paris Saint Germain
Tariki 15 Werurwe:
Man City vs Dynamo Kiev
Atl Madrid vs PSV Eindhoven
Tariki 16 Werurwe:
Barcelona vs Arsenal
Bayern Munich vs Juventus



















TANGA IGITEKEREZO