Urugamba rukomeye ku munsi wa nyuma, ruri mu itsinda A aho Paris Saint Germain na Arsenal zihanganiye umwanya wa mbere kuko nyuma y’imikino itanu zinganya amanota 11, bityo muri zo hakaba nta n’imwe ishaka gutakaza umukino w’uyu munsi kuko byayishyira muri ibyo byago.

Kuri uyu wa Kabiri Arsenal ihagaze neza muri shampiyona iraba yasuye FC Basel ya nyuma mu itsinda mu Busuwisi, aho isabwa kuyikuraho amanota atatu igategereza ko Paris Saint Germain iri bube iri ku kibuga cyayo mu Bufaransa yatakaza amanota imbere ya Ludogorets Razgrad.

Inzozi za Arsenal zo kuzamuka ari iya mbere zisa n’izigoye kuko amakipe yombi natsinda imikino yazo, PSG ari yo ikomeza kuyobora itsinda kuko mu mikino yazihuje yitwaye neza ikanganyiriza Emirates Stadium ibitego 2-2 mu gihe mu Bufaransa zari zanganyirijeyo 1-1, biha amahirwe iyi kipe y'i Paris kuko yatsindiye ibitego bibiri hanze.

Kuzamuka ari iya kabiri bivuze ko ishobora kwisanga muri 1/8 yatomboye amakipe nka FC Barcelona, Juventus, Monaco yayisezereye umwaka ushize n’ubundi muri iki cyiciro n'andi atandukanye afite amahirwe yo kuzamuka ari aya mbere mu matsinda arimo.

Mu itsinda B ho uretse no kurwanira kuyobora itsinda, bigeze ku munsi wa nyuma nta kipe irizera ko yabonye itike ya 1/8 kuko Napoli na Benfica zinganya amanota umunani zikarusha rimwe gusa Besiktas ya gatatu.

Nubwo Beskitas ari iya gatatu, ifite amahirwe menshi yo kubona itike kuko iri busure Dynamo Kyiv ya nyuma n’amanota abiri, isabwa kuyitsinda maze Benifica na Napoli zanganya igahita izamuka ari iya mbere hagira itsinda indi ikaba ariyo zizamukana muri 1/8.

Imikino yose iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri saa 21:45

Basel vs Arsenal
Paris Saint Germain vs Ludogorets Razgrad
Benfica vs SSC Napoli
Dynamo Kyiv vs Besiktas
Barcelona vs Borussia Moenchengladbach
Manchester City vs Celtic
Bayern Munich vs Atletico Madrid
PSV Eindhoven vs FC Rostov

Granit Xhaka (iburyo) araba ahanganye n'ikipe yavuyemo ajya muri Arsenal
Granit Xhaka (iburyo) araba ahanganye n'ikipe yavuyemo ajya muri Arsenal
Arsene Wenger n'abasore basabwa kudakora ikosa rituma baba aba kabiri mu itsinda
Arsene Wenger n'abasore basabwa kudakora ikosa rituma baba aba kabiri mu itsinda
Arsenal igiye muri uyu mukino nyuma yo kunyagira West Ham United ibitego 5-1 muri shampiyona
Arsenal igiye muri uyu mukino nyuma yo kunyagira West Ham United ibitego 5-1 muri shampiyona