Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Nzeri, hatangiye gukinwa umunsi wa kabiri w’amatsinda ya UEFA Champions League uhereye mu itsinda rya mbere kugera ku rya kane.
Umukino wari ukomeye cyane ni uwo mu itsinda C, aho Bayern Munich yari yakiriye FC Barcelone mu mukino wabereye kuri Allianz Arena mu Budage.
Amatsiko yari menshi yo kuri FC Barcelone, abakunzi b’iyi mikino bashakaga kureba niba ibihe byiza irimo ibikomereza no kuri Bayern Munich izwiho kuyitsinda ibitego byinshi. Intsinzi yibukwa vuba ni iyo kuwa 14 Kanama 2020, ubwo Bayern Munich yatsindaga FC Barcelone, ibitego 8-2.
Kuri uyu mugoroba FC Barcelona yatanze Bayern Munich kwijira mu mukino ariko abasore bayo nka Rapfihna na Lewandowski wahoze muri iyi kipe, bahusha ibitego byinshi.
Mu gice cya kabiri Bayern Munich yaje yahindutse nyuma yo kwinjira mu kibuga kwa Leo Goretzka. Yayoboye umukino iminota icumi iyitsindamo ibitego bibiri bya Lucas Hernandez na Leroy Sane.
FC Barcelona yongeye gusubirana umupira, irahererekanya ariko ntibyagira icyo bitanga. Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye Inter Milan itsindiye Viktoria Plzen iwayo ibitego 2-0.
Mu itsinda A habaye umukino umwe, Mohamed Salah na Joel Matip bafasha Liverpool gutsinda Ajax ibitego 2-1 bigoranye.
Rangers yagombaga kwakira Napoli kuri uyu wa Kabiri ariko umukino wimuriwe ku wa Gatatu kubera itanga ry’Umwamikazi Elizabeth II.
Mu itsinda B, Bayer Leverkusen yatsinze Atletico Madrid ibitego 2-0 naho FC Porto iratungurwa inyagirirwa mu rugo na Club Brugge ibitego 4-0.
Mu itsinda D, Tottenham yatunguriwe muri Portugal maze itsindwa ibitego 2-0 byaje mu minota itatu y’inyongera. Muri iri tsinda Olympique de Marseille yatsinzwe na Eintracht Frankfurt igitego 1-0.
Imikino iteganyijwe ku wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022
Itsinda A
Rangers vs Napoli Saa 21:00
Itsinda E
AC Milan vs Dinamo Zagreb Saa 18:45
Chelsea vs FC Salzburg Saa 21:00
Itsinda F
Shakhtar Donetsk vs Celtic Saa 18:45
Real Madrid vs RB Leipzig Saa 21:00
Itsinda G
FC Copenhagen vs Séville Saa 21:00
Manchester City vs Borussia Dortmund Saa 21:00
Itsinda H
Juventus vs Benfica Saa 21:00
Maccabi Halfa vs Paris Saint-Germain Saa 21:00



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!