Uyu mukino waberaga kuri Stade Alfredo Di Stefano, ikipe ya Chelsea itahabwaga amahirwe imbere ya Real Madrid ifatwa nk’umwami wa Champions league yaje gutungurana hakiri kare maze ibona igitego ku munota wa 14.
Cyatsinzwe na Christian Pulisic ariko nyuma y’iminota itarenze 15 Karim Benzema yahise acyishyura biza no kurangira amakipe yombi anganyije 1-1.
Chelsea ni yo yabonye uburyo bwinshi bw’ibitego muri uyu mukino, harimo nk’ubwabonywe na Timo Werner inshuro ebyiri ari wenyine imbere y’umuzamu Thibaut Courtois.
Nyuma yo kugwa miswi hategerejwe umukino karundura wo kwishyura uzagena ugomba gukomeza ku mukino wa nyuma.
Nyuma y’umukino, Umutoza wa Chelsea yatangaje ko nubwo ikipe ye itahiriwe byamuhaye ishusho y’uko umukino wo kwishyura uzaba umeze.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi 2021 uzabera mu Bwongereza kuri Stade ya Chelsea yitwa Stamford Bridge. Ikipe izatsinda izakina umukino wa nyuma n’izaba yavuye hagati ya Manchester City na Paris St Germain.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!