Byari bigoye ko Chelsea yikura kuri iki kibuga, umukino wagiye gutangira cyamaze kuzura abafana ba Dortmund yakiniraga iwayo mu Budage, ndetse kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma batabuze kuba inyuma y’ikipe yabo.
Byashobokaga ko abasore b’umutoza Graham Potter bitwara neza mu minota ya mbere, ariko ntibyakunze kuko igitego bagerageje kubano cyatsinzwe na Thiago Silva kitemewe kubera ko byagaragaye ko yagishyirishijemo ukuboko, ahita anahabwa ikarita y’umuhondo hakiri kare cyane.
Ubundi buryo Chelsea yabonye ni ubwa João Félix wateye umupira ku munota wa 37 ariko na wo ugakubita igiti cy’izamu, nyuma y’akazi gakomeye cyane kari kamaze gukorwa na Kai Havertz.
Dortmund imenyerewe nk’ikipe ikina nta makosa menshi ikora mu kibuga, uyu mugoroba byari byahindutse, Chelsea igerageza kuyabyaza umusaruro biranga cyane cyane ku munota wa 54, ubwo Reece James yahanaga ikosa hafi gato y’izamu ariko umunyezamu Gregor Kobel awukuramo.
Ku munota wa 61, Chelsea yasatiraga cyane yongeye kugera imbere y’izamu, João Félix amaze kugeza umupira mu rubuga rw’umuzamu awuhereza Mykhailo Mudryk, awushyize mu izamu Salih Özcan araryama awukuraho, usubira kwa Reece James wawuteye ariko umunyezamu Gregor yongera kwigaragaza.
Nyuma yo guhusha ubu buryo, Dortmund yahise ikanguka bamaze gutera koruneri ubwugarizi bwakijije izamu vuba vuba, bahereza umupira Karim Adeyemi wirutse agasiga Enzo Fernández ndetse agacenga n’umunyezamu Kepa Arrizabalaga atsinda igitego.
Iki gitego cyaciye itege abasore ba Chelsea ku buryo bugaragara kuko nyuma yaho uburyo yabonye bukomeye ari ubwa Kalidou Koulibaly wateye umupira ukomeye ariko Emre Can awugarurira mu murongo.
Imibare yahise ikomeza kugorana ku mutoza Potter umaze imikino icyenda yose yaratsinzemo umwe gusa kuva uyu mwaka wa 2023 watangira. Ibi biragaragarira buri wese ko nta buryo bwo gutsinda ifite kandi ko ikomeje kwishakisha.
Nyuma y’umukino, Potter yavuze ko umukino abahungu be bakina ari mwiza ariko icyitwa kubona izamu kikiri ikibazo kuri bo.
Ati “Dufite ikipe nziza kandi umukino ikina ni mwiza cyane, ariko muri aka kanya turacyarwana no kubona umusaruro. Muri uyu mugoroba twakinnye neza ndetse binagaragaza intambwe nini y’ejo hazaza hacu. Tugiye kwisuganya kugira ngo tuzitware neza ku kibuga cyacu Stamford Bridge.”
Undi mukino wabaye kuri uyu mugoroba wahuje Club Brugge yakiriye Benfica ku kibuga cyayo Jan Breydel Stadium, gusa kubona amanota imbere y'abakunzi bayo biragorana.
Mu ntangiriro z’uyu mukino Club Brugge ni yo yawinjiyemo mbere ariko yinjiranamo amakosa menshi byari kugorano ko iyageza ku munota wa nyuma. Mu minota 30 ya mbere, Denis Odoi na Kamal Sowah bari bamaze kubona amakarita y’umuhondo.
Ibi byatumye bakina birinda kubona izitukura, biha icyuho Rafa Silva na João Mario cyo kwisanzura bagakina neza banyuza imipira ku ruhande rw’ibumoso.
Uburyo bumwe Club Brugge yabonye mu gice cya mbere bwari gutuma kirangira iyoboye, ni umutwe watewe mu izamu na Denis Odoi ariko biza kugaragara ko yaraririye.
Mu gice cya kabiri, Benfica yagarutse ishaka igitego hasi hejuru, ku munota wa 48 gusa ihita ibona penaliti ku ikosa ryakorewe Goncalo Ramos, iterwa na João Mário washyize umupira mu rushundura.
Mu mpera z’umukino, ku munota wa 87, ba myugariro ba Club Brugge bongeye guhuzaguriga bananirwa kumvikana ku gutera umupira birangira David Neres awubambuye, ahita atera mu izamu abona igitego yinjiye asimbuye.
Indi mikino ya UEFA Champions League ya ⅛ iteganyijwe kuba tariki ya 21 na 22 Gashyantare, ubwo Eintracht Frankfurt izaba yakira Napoli, Liverpool yakire Real Madrid, Inter Milan yakire FC Porto naho RB Leipzig yakire Manchester City.















Ibitekerezo 0