Mu mukino ubanza, aya makipe yombi yanganyije igitego 1-1, ariko urugendo rw'umukino wo kwishyura ntirwahiriye RB Leipzig kuko yageze ku kibuga Etihad igatungurwa rugikubita.

RB Leipzig yatangiye umukino igaragaza ko iza kuwisangamo, ariko ntibyatinze, Manchester City yari imbere igenda yisangamo ku buryo mu minota 15 yari yatangiye kurema uburyo bwiza bw'igitego.

Ku munota wa 22, Erling Haaland yatsinze igitego cya mbere cya Manchester City kuri penaliti yavuye ku mupira Benjamin Henrichs yakoze n'intoki mu rubuga rw'amahina.

Nyuma y'umunota umwe gusa, Kevin de Bruyne yongeye gutera umupira ukubita igiti cy'izamu, Erling Haaland awusubizamo, atsinda icya kabiri.

Ntabwo ibi bitego byari bihagije, kubera gusatira cyane nk'ibisanzwe kuri iyi kipe yo mu Bwongereza, yabonye icya gatatu cyinjijwe na Halaand mu minota y'inyongera mbere yo kujya mu karuhuko.

Inama abatoza bagiriye abakinnyi mbere yo kugaruka ni zo zari kwemeza neza umusaruro wo muri uyu mukino, RB Leipzig yari imaze gusabwa ibitego bitatu kugira ngo ibashe kugaruka icyure umukino.

Abazi neza umutoza Pep Guardiola, ni umwe mu bazwiho gutsinda ibitego byinshi no kutugarira kenshi cyane. Ibi ni byo yakoze, we n'abasore be bakomeza gushaka ibindi bitego byinshi.

Ku munota wa 49, amakipe ari mu ntangiriro z'igice cya kabiri, İlkay Gündoğan yahise atsinda igitego cya kane muri uyu mukino mbere y'uko Halaand atsinda icya gatanu ku munota wa 53.

Akimara gushyiramo iki gitego, Haaland yahise akomeza mu nzira zo kwandikira amateka muri rushanwa rya UEFA Champions League.

Ku munota wa 57 ni bwo yabigezeho atsindiye ikipe ye igitego cya gatandatu, kiba icye cya gatanu mu mukino, byatumye ahita aba umukinnyi wa gatatu ku Isi ubikoza nyuma ya Lionel Messi na Luiz Adriano muri iri rushanwa.

Ntabwo ari yo mateka yakoze gusa, ahubwo yanabaye umukinnyi wa mbere ukuri muto wujuje ibitego 30 muri UEFA Champions League. Yabikoze afite imyaka 22 n'iminsi 236, akurikiwe na Messi wabikoze afite 23 n'iminsi 131.

Uyu Munya-Norvège yanabaye uwa mbere wujuje ibitego 30 mu mikino mike (25), akurikiye Van Nistelrooy watsinze ibi bitego muri 34. Ni ku nshuro ya gatanu yatsinze ibitego bitatu mu mukino umwe kuva uyu mwaka w'imikino utangiye.

Akimara kwandika aya mateka yose, umutoza we yahise amushyira hanze ku munota wa 63, asimburwa na Julián Álvarez na Riyad Mahrez wahaye umwanya İlkay Gündoğan.

Mahrez yaje gutanga umusaruro kuko ku munota wa nyuma w'uyu mukino wari wongeweho iminota ibiri, ni we watanze umupira Kevin de Bruyne yatsinzemo agashinguracumu.

Nyuma y'iyi ntsinzi iherekeza ukunganya kwabereye mu Budage igitego 1-1, Manchester City yahise igira ibitego 7-1, yiyongera ku zindi kipe zabonye itike ya ¼ cy'irangiza muri iri rushanwa.

Andi makipe amaze kubona itike ni Chelsea, Inter Milan, AS Milan, Bayern Munich na Benfica. Ikipe zisigaye zirakina kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Werurwe 2023.

Aha, Real Madrid iresurana na Liverpool kuri Santiago Bernabéu, naho Eintrancht Frankfurt ikine na Napoli guhera saa Yine z'ijoro.

Erling Haaland yatsinze ibitego bitanu muri uyu mukino
Erling Haaland yatsinze ibitego bitanu muri uyu mukino
Ibitego bibiri bibanza, Haaland yabitsinze mu masegonda 76
Ibitego bibiri bibanza, Haaland yabitsinze mu masegonda 76
Erling Haaland w'imyaka 22, yishimira igitego hamwe na bagenzi be
Erling Haaland w'imyaka 22, yishimira igitego hamwe na bagenzi be
İlkay Gündoğan yatsinze igitego muri uyu mukino
İlkay Gündoğan yatsinze igitego muri uyu mukino
Kevin de Bryune wari uhagaze neza, ni we watsinze agashinguracumu
Kevin de Bryune wari uhagaze neza, ni we watsinze agashinguracumu
Pep Guardiala yashimiye Haaland ubwo yamusimbuzaga mu gice cya kabiri
Pep Guardiala yashimiye Haaland ubwo yamusimbuzaga mu gice cya kabiri
Marco Rose utoza RB Leipzig yageze aho abura ibisubizo byo guhindura umukino
Marco Rose utoza RB Leipzig yageze aho abura ibisubizo byo guhindura umukino
Pep Guardiola utoza Manchester City, yishimiye kugera muri 1/4
Pep Guardiola utoza Manchester City, yishimiye kugera muri 1/4