Kuri uyu wa Gatatu hakinwe imikino isoza umunsi wa gatanu w’imikino y’amatsinda y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi ‘UEFA Champions League’.
Umukino ukomeye kurusha indi wahuje Juventus na Manchester United itozwa na Jose Mourinho.
Uyu mukino wabereye kuri Juventus Allianz Stadium iri mu Mujyi wa Turin mu Butaliyani, ukayoborwa na Ovidiu Hategan ukomoka muri Romania witabiriwe n’abafana ibihumbi 41 470.
Mu gice cya mbere ubusatirizi bwa Juventus buyobowe na ba kabuhariwe Paulo Dybala na Cristiano Ronaldo, ntabwo bwashoboye kureba mu izamu rya Manchester United ryari ririnzwe na David De Gea, nubwo ryakomeje gusatirwa.
Ntibyatinze kuko ku makosa ya ba myugariro Victor Nilsson Lindeloef na Chris Smalling, rutahizamu Cristiano Ronaldo yafunguye amazamu ku munota wa 65 ku mupira muremure yahawe na myugariro Leonardo Bonucci.
Uyu rutahizamu ufatwa nk’uhiga abandi ku isi yatsinze igitego Manchester United ku nshuro ya kabiri nyuma y’icyo yayitsinze muri 2012 ubwo yakiniraga Real Madrid. Ni ikipe yamenyekaniyemo, yakiniye kuva 2003 kugera 2009 inamufasha kwegukana Ballon d’or ya mbere muri 2008.
Juventus ya Massimiliano Allegri yashoboraga kubona ibindi bitego bibiri nyuma y’iki ariko rutahizamu w’umunya-Colombia Juan Cuadrado, abihusha ari wenyine imbere y’izamu.
Byazamuriye icyizere Manchester United bituma Mourinho asimbuza azana; Marcus Rashford, Marouane Fellaini, na Juan Mata, bongereye imbaraga mu busatirizi.
Manchester United yabonye umupira w’umuterekano ‘coup franc’ ku munota wa 86 yinjizwa neza na Juan Mata. Byatumye iyi kipe ibona ko bishoboka ikomeza gusatira ari nako ba myugariro ba Juventus bakomeza gukora amakosa.
Habonetse indi ‘coup franc’ ku munota wa 89 iterwa neza na kapiteni Ashley Young umunyezamu Wojciech Szczesny ntiyashobora kuwukuramo, byabyaye igitutu n’akavuyo imbere y’izamu rya Juventus bituma myugariro Alex Sandro ukomoka muri Brazil yitsinda.
Byatumye Manchester United itahana intsinzi y’ibitego 2-1 iyivanye hanze.
Ibi nta kinini byahinduye ku buryo aya makipe ahagaze mu itsinda ‘H’ kuko Juventus yakomeje kuriyobora n’amanota icyenda naho Manchester United iyikuriye izamura amanota aba arindwi.
Valencia iza ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu naho ikipe ya nyuma iba Young Boys yo mu Busuwisi ifite inota rimwe.
Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu
Bayern Munich 2 – 0 AEK Athens
Benfica 1 – 1 Ajax
Lyon 2 – 2 Hoffenheim
Manchester City 6 – 0 Shakhtar Donetsk
CSKA Moscow 1 – 2 Roma
Viktoria Plzen 0 – 5 Real Madrid
Valencia 3 – 1 Young Boys












Ibitekerezo 0