Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 nibwo hakinwe imikino isoza umunsi wa gatanu w’amatsinda mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi ‘UEFA Champions League’.
Umukino ukomeye kurusha indi kuri uyu munsi wahuje Liverpool yo mu Bwongereza yasuye Paris Saint-Germain yo mu Bufansa.
Mbere y’umukino hari amakuru yavugaga ko ba kabuhariwe ba PSG; Neymar da Silva Santos Júnior na Kylian Mbappé Lottin batazakina kubera ibibazo by’imvune bagiriye mu makipe y’ibihugu mu mpera z’icyumweru gishize. Ariko iki cyumweru bakoze imyitozo yose batungurana bagaragara muri uyu mukino wabereye kuri ‘stade Parc des Princes de Paris’.
Banagize uruhare mu bitego byombi ikipe yabo yatsinze Liverpool, kuko Mbappé yayoboye ‘contre attaque’ yavuyemo igitego cya mbere ku munota wa 13 cyatsinzwe na myugariro w’Umudage Juan Bernat, naho igitego cy’intsinzi gitsindwa na Neymar ku munota wa 37.
Uyu kapiteni wa Brazil yahise akuraho amateka ya Ricardo Izecson dos Santos Leite bita Kaka aba umunya-Brazil wa kabiri ufite ibitego byinshi muri Champions League (31) kuko Kaka we yatsinze 30 muri AC Milan na Real Madrid. Ubu akurikiye Ronaldo Luiz Nazario de Lima ufite ibitego 36 muri iri rushanwa.
Gutsindirwa i Paris byashyize mu mazi abira Liverpool yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa Champions League umwaka ushize kuko ubu iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda ‘C’ n’amanota atandatu, kandi ku munsi wa nyuma w’amatsinda izahangana na Napoli iyoboye n’amanota icyenda, naho PSG iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda n’amanota umunani.
Indi mikino ikomeye yabaye muri iri joro, Monaco itozwa na Thierry Henry yabuze n’amahirwe yo kuba iya gatatu mu itsinda ngo ijye muri Europa League itsindwa na Atletico Madrid 2-0 byinjijwe na Koke na Antoine Griezmann ku munota wa kabiri n’uwa 24, naho FC Barcelona itsindira PSV Eindhoven iwayo, ibya Barca byinjizwa na Lionel Messi na Gerard Pique.
Ibyavuye mu yindi mikino
– Atletico Madrid 2 – 0 Monaco
– Borussia Dortmund 0 – 0 Club Brugge
– PSV Eindhoven 1 – 2 Barcelona
– Tottenham Hotspur 1 – 0 Inter
– Paris Saint-Germain 2 – 1 Liverpool
– Napoli 3 – 1 FK Crvena Zvezda
– Lokomotiv Moscow 2 – 0 Galatasaray
– FC Porto 3 – 1 Schalke 04












Ibitekerezo 0