00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Champions League: Nyuma y’umwaka Manchester United yagarukanye indi sura

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 19 August 2015 saa 08:31
Yasuwe :

Nyuma y’umwaka badakina muri UEFA Champions League, Manchester United yagarukanye inkubiri itsinda Club Brugge yo mu Bubiligi ibitego 3-1 harimo bibiri bya Memphis Depay mu gushaka itike y’amatsinda.

Muri Mata 2014, Manchester United yari yasezerewe muri ¼ cy’irangiza na Bayern Munich ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Club Brugge yatunguye Manchester United yari mu rugo ubwo ku munota wa munani, Michael Carrick yitsindaga igitego.

Ku munota wa 13 Carrick yahereje umupira Memphis Depay wacenze ba myugariro ba Club Brugge atsinda igitego cya mbere cya Manchester United muri Champions League ku ngoma ya Luis Van Gaal.

Mbere yo kujya kuruhuka, Depay yatsinze igitego cya kabiri ku ishoti yatereye muri m 24 aherejwe na mugenzi we w’Umuholandi Delay Blind.

Ku munota wa 80, myugariro Brandon Mechele wa Brugge yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo bidatinze Depay ahereza umupira Umubiligi Marouane Fellaini watsinze icya gatatu mbere yo kujya kwishyura mu Bubiligi tariki ya 26 Kanama 2015.

Memphis Depay abaye umukinnyi wa gatatu wa Manchester United utsinze ibitego bibiri mu mukino wa Champions League agatanga n’umupira uvamo ikindi nyuma ya Cristiano Ronaldo (2009) na Wayne Rooney (2013).

Nibura ibitego icyenda muri 30 Depay yatsindiye amakipe yakinnyemo n’umwaka ushize (PSV) yabitsindiye inyuma y’urubuga.

Indi mikino yabaye

Astana 1-0 APOEL

BATE 1–0 Partizan

Lazio 1–0 Bayer Leverkusen

Sporting CP 2–1 CSKA Moskva

Uyu munsi

Skënderbeu Korçë 20:45 Dinamo Zagreb

Celtic 20: 45 Malmö FF

Basel 20: 45 Maccabi Tel Aviv

Rapid Wien 20: 45 Shakhtar Donetsk

Valencia 20: 45 Monaco


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages