Nk’ikipe ifite igikombe giheruka, Real Madrid si benshi babonaga ko yananirwa kuyobora itsinda F ariko kunganya ibitego 2-2 ku kibuga cyayo, Estadio Santiago Bernabeu, na Borussia Dortmund byatumye izamuka ari iya kabiri n’amanota 12 inyuma ya Dortmund yayoboye itsinda n’amanota 14.
Real Madrid niyo yabanje kubona ibitego bibiri byose bya Karim Benzema ariko biza kwishyurwa na Pierre-Emerick Aubameyang na Marco Reus ku munota wa 89 w’umukino.
Nubwo atatsinze, Zidane yaciye agahigo k’umutoza wamaze igihe kinini adatsindwa mu mateka ya Real Madrid kari gafitwe na Leo Beenhakker watoje iyi kipe mu 1988/89 akamara imikino 34 adatsindwa.
Amakipe 16 yabonye itike ya 1/8
Itsinda A – Arsenal na Paris Saint-Germain
Itsinda B – Napoli na Benfica
Itsinda C – Barcelona na Manchester City
Itsinda D – Atletico Madrid na Bayern Munich
Itsinda E – Monaco na Bayer Leverkusen
Itsinda F – Borussia Dortmund na Real Madrid
Itsinda G – Leicester City na Porto
Itsinda H – Juventus na Sevilla
Muri tombola ya 1/8 iteganyijwe ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2016 i Nyon mu Busuwisi ku cyicaro cya UEFA, amakipe yabaye aya mbere azashyirwa mu gakangara kamwe n’ayazamutse ari aya kabiri ashyirwe ku kandi.
Nta kipe ebyiri zikomoka mu gihugu kimwe zishobora gutombolana kimwe n’uko nta makipe yari mu itsinda rimwe ashobora guhura cyangwa se ngo amakipe yazamutse yombi ayoboye itsinda ahure.
Ni ukuvuga ko Manchester City idashobora gutombola Arsenal na Leicester City zo mu Bwongereza kimwe n’uko itatombola FC Barcelona zari kumwe mu itsinda C.
Nubwo ikipe nka Arsenal yakoze ibishoboka byose ikayobora itsinda, ntibiyibuza ko ishobora kuzahura n’ikipe ikomeye muri 1/8 kuko amakipe azavamo iyo bahura ari: Benfica, Bayern Munich, Bayer Leverkusen, Real Madrid, Porto na Sevilla.
Leicester City izatombola hagati ya PSG, Benfica, Bayern Munich, Bayer Leverkusen, Real Madrid na Sevilla.
Manchester City yazamutse ari iya kabiri izahura n’imwe muri Napoli, Atletico Madrid, Monaco, Borussia Dortmund na Juventus.
Real Madrid ishobora guhura na Arsenal, Napoli, Monaco, Leicester City na Juventus.
Bayern Munich ishobora guhura na Arsenal, Barcelona, Napoli, Monaco, Leicester City na Juventus.
Barcelona ishobora guhura na PSG, Benfica, Bayern Munich, Bayer Leverkusen na Porto.
PSG ishobora guhura na Napoli, Barcelona, Atletico Madrid, B. Dortmund, Leicester City na Juventus.

























Ibitekerezo 0