Ku wa Mbere ni bwo UEFA yavuze ko Umunya-Romania wari umusifuzi wa kane, Sebastian Colţescu na Octavian Sovre wasifuraga ku ruhande, bagizwe abere ku byo bari bakurikiranyweho ari byo irondaruhu n’imyitwarire ijyanye n’ivangura.

Uwo mukino wa Champions League wabereye i Paris tariki ya 8 Ukuboza, wahagaze ku munota wa 15 ubwo abakinnyi b’amakipe yombi bavaga mu kibuga batishimiye amagambo bivugwa ko ari ay’irondaruhu Colţescu yabwiye umutoza wungirije wa İstanbul Başakşehir, Pierre Webo, ukomoka muri Cameroun.

Iperereza ryakozwe na Komisiyo y’Imyitwarire muri UEFA ryagaragaje ko Colţescu yabikoze, gusa, byari “Imyitwarire idahwitse yagaragaje mu mukino wa UEFA yari yahawe kuyobora.”

Yahanishijwe kutagira undi murimo ujyanye n’imisifurire akora kugera ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2020/21, ni ukuvuga tariki ya 30 Kamena 2021.

Octavian Sovre na we byagaragajwe ko yaranzwe “n’imyitwarire idakwiye.”

Abasifuzi bombi bategetswe kuzitabira gahunda y’amasomo izatangwa na UEFA mbere ya tariki ya 30 Kamena.

Mu itangazo ryayo, UEFA yavuze ko abasifuzi “bakwiye guhugurwa byihariye gufata ibyemezo byiza ndetse bakamenya guhitamo indimi n’imvugo zikoreshwa mu marushanwa ya UEFA.”

Yakomeje igira iti “Mu mikino mpuzamahanga, ni byiza gukoresha ururimi ruzwi neza kugira ngo hirindwe kuba nk’ibyagaragaye mu mukino wavuzwe haruguru.”

Ibihano byafatiwe Colţescu bizakorwa mu mikino ya UEFA n’iyo mu gihugu cye.

Uru rwego ruyobora umupira w’amaguru i Burayi rwavuze ko Pierre Webo azasiba umukino umwe kubera ko yagaragaje “imyitwarire idakwiye.”

Umunsi umwe nyuma y’uko uwo mukino usubitswe, UEFA yashyizeho abawuyobora tariki ya 9 Ukuboza, PSG itsinda İstanbul Başakşehir ibitego 5-1.

Umukino wahuje PSG na İstanbul Başakşehir tariki ya 8 Ukuboza 2020 wahagaze ugeze ku munota wa 15
Umukino wahuje PSG na İstanbul Başakşehir tariki ya 8 Ukuboza 2020 wahagaze ugeze ku munota wa 15
Pierre Webo yahawe ikarita itukura biteza imvururu, anavuga ko umusifuzi yamututse ko ari umwirabura
Pierre Webo yahawe ikarita itukura biteza imvururu, anavuga ko umusifuzi yamututse ko ari umwirabura
Sebastian Colţescu wari umusifuzi wa kane yahagaritswe kugeza umwaka w'imikino urangiye
Sebastian Colţescu wari umusifuzi wa kane yahagaritswe kugeza umwaka w'imikino urangiye