00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHAN 2016: Amasura mashya mu ikipe y’igihugu izakina na Maroc

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 8 November 2014 saa 11:12
Yasuwe :

Mu rwego rwo gutegura igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN mu 2016, umutoza Stephen Constantine yahamagaye ikipe irimo amazina mashya y’abakinnyi bazakina na Maroc, umukino wa gicuti, tariki ya 14 Ugushyingo 2014.
Aba bakinnyi baratangira umwiherero kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2014, bazerekeze muri Maroc kuwa Gatatu. Uyu mukino uzakinirwa kuri Complexe Sportif de FES i Marrakech saa 19.00.
Niyo kipe ya mbere, umutoza Constantine ahamagaye nyuma y’aho u (…)

Mu rwego rwo gutegura igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN mu 2016, umutoza Stephen Constantine yahamagaye ikipe irimo amazina mashya y’abakinnyi bazakina na Maroc, umukino wa gicuti, tariki ya 14 Ugushyingo 2014.

Aba bakinnyi baratangira umwiherero kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2014, bazerekeze muri Maroc kuwa Gatatu. Uyu mukino uzakinirwa kuri Complexe Sportif de FES i Marrakech saa 19.00.

Niyo kipe ya mbere, umutoza Constantine ahamagaye nyuma y’aho u Rwanda rusezerewe mu majonjora y’igikombe cy’Afurika kuko Dady Birori yari afite ibyangombwa bibiri.

Nta mukinnyi ukina hanze y’u Rwanda wahamagawe mu gihe bamwe mu bakinnyi batahamagawe nyuma y’aho imyirondoro yabo isubiwemo bakabura ubwenegihugu.

Umutoza Constantine yatangiye gutegura ikipe izakina CHAN mu 2016

Abakinnyi 26 bahamagawe n’umutoza

Abanyezamu: Nzarora Marcel (Police), Ndayishimiye Jena Luc (Rayon Sports) na Kwizera Olivier (APR FC).

Myugariro: Rusheshangoga Michel (APR FC), Bariyanga Hamdan (AS Kigali), Rutanga Eric (APR FC), Sibomana Bakari (Rayon Sports), Bayisenge Emery (APR FC), Rugwiro Herve (APR FC) na Nshutiyamagara Ismael (APR FC).

Hagati: Havugarurema Jean Paul (Rayon Sports), Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC), Kalisa Rachid (Police FC), Ndatimana Robert (Rayon Sports), Muhire Kevin (Isonga FC), Iranzi Jean Claude (APR FC), Sibomana Patrick (APR FC), Tuyisenge Jacques (Police FC), Mico Justin (AS Kigali) na Nshuti Dominique Savio (Isonga FC).

Ba Rutahizamu: Iradukunda Bertrand (APR FC), Ndahinduka Michel (APR FC), Sugira Ernest (AS Kigali), Usengimana Danny (Isonga FC), Ndayizeye Innocent (Amagaju) na Niyibizi Vedaste (Sunrise).

Nta bakina hanze y'u Rwanda bahamagawenkuko bamwe babuze imyirondo batari muri uru rutonde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages